Nyuma y’igihe cyari kirimo ingorane n’ibigeragezo bikomeye, umuhanzi Bill Ruzima yatangiye igihe gishya cy’ubuzima bwe, aho yavuye mu biyobyabwenge ubu akaba yagarukiye Imana.
Uyu muhanzi uzwiho kugira ubuhanga mu kuririmbo no mu kugira ijwi ryiza, ubu ari kubarizwa mu Itorero rya ADEPR.
Mu Ugushyingo 2025, Bill Ruzima yatawe muri yombi akekwaho kunywa no gutunda urumogi. Ibi byatumye ku wa 15 Ugushyingo 2025 afungwa, anemera ko yari asanzwe akoresha icyo kiyobyabwenge kuva mu mwaka wa 2022, nk’uko yabibwiye Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Nyuma y’iminsi mike, ku wa 19 Ugushyingo 2025, Ruzima yoherejwe mu kigo ngororamuco cya Huye kizwi nka Huye Isange Rehabilitation Center, aho yajyanywe kugira ngo ahabwe ubuvuzi n’ubufasha bwo kwigobotora ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Icyo gihe, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko uwo muhanzi yajyanyweyo mu rwego rwo gufashwa n’abaganga b’inzobere.
Amakuru aturuka ku nshuti ze za hafi avuga ko Bill Ruzima yasohotse muri icyo kigo mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2025. Abaganiriye na UMUSEKE dukesha iyi nkuru, batangaje ko aho asohokeye hagaragaraga impinduka zigaragara ku mubiri no mu mibereho ye, aho bavuga ko asa nk’ufite ubuzima bwiza, isura ikeye kandi agaragara nk’uwaruhutse.
Bavuga kandi ko mbere yo gufatwa, Ruzima yakundaga kunywa inzoga, ariko nyuma yo kuva mu kigo ngororamuco, akaba yarahisemo kuzivaho burundu, ubu akaba anywa amazi gusa. Byongeye, yagarukiye Imana, aho yinjiye mu Itorero rya ADEPR, ubu ni ryo asigaye asengeramo.
Uyu muhanzi, wamenyekanye cyane binyuze mu marushanwa ya Yemba Voice, akanakundwa kubera indirimbo zirimo Imana y’Abakundana na Mu Nda y’Isi, ubu ari kubarizwa iwabo mu Karere ka Nyanza, aho akomeje urugendo rwe rushya rw’ubuzima.
Bill Ruzima yatangiye ubuzima bushya bwo mu gakiza nyuma yo kwivana mu biyobyabwenge