ltsinda ryitwa Msanii Music Group ryashyize hanze indirimbo ryise "Tusamehe" iri mu rurimi rw’igiswayire. Ni indirimbo yasamiwe hejuru kuko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 53.
Msanii Music Group ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya aho ikorera umuziki wa Gospel mu giswayire (kiswahili). Igizwe n’abaririmbyi bake. Indirimbo nyinshi za Msanii Music Group zirakunzwe cyane kandi zigezweho ku murongo wabo wa YouTube kandi zirebwa n’umubare munini.
Msanii yashinzwe mu 2018 i Nairobi muri Kenya ubwo abayoboke ba korari y’itorero ry’Abadiventisti b’umunsi wa Karindwi bateraniraga hamwe. Iri tsinda ryatangiye gushyira hanze indirimbo ku muyoboro wabo mushya wa Youtube mbere yo kumurika alubumu yabo ya mbere bise Nieleze muri 2019.
Korali y’umuziki ya Msanii yasohoye alubumu eshatu zirimo; Bwana Nieleze (2019), Pekee Yangu (2020) na Vumilia (2020). Yakomeje kumurika alubumu ikubiyemo ibihangano nka Peke Yangu Sitaweza, Mateso Ytakaoma, Safari Ya Wanaisraeli, Mbinguni Ni Furaha, Bwana Nieleze, Asubuhi Njema, Vumilia na Roho Yangu.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA Y’IRI TSINDA