Shyigikira Bibiliya Compaign ni ubukangurambaga bwateguwe na Bible Society of Rwanda (BSR) ukaba ari umuryango wa gikristu ugamije gushyigira Bibiliya mu Rwanda.
Ububukangurambaga bugamije gushyigikira Bibiliya mu muryango mugari wa gikristu mu Rwanda hakusanwa amafaranga yo gufasha mu kuzitunganya, kuzisemura, no ku bijyanye no kuzikwirakwiza mu muryango mugari w’abaturarwanda.
Ikigambiriwe cy’ibanze ni ugutuma ijambo ry’Imana rihora rihari mu bantu bayo byoroshye.
Ububukangurambaga butangijwe nyuma yuko uyu muryango ureberera Bibiliya mu Rwanda, BSR, uhuye n’ikibazo cy’iganuka ry’abaterankunga ugereranije nuko byahoze utangwiza.
Mu itangazo uyu muryango washyize hanze ugaragaza ko abaterankunga bagabanutse ku kigero cya 80%, ibi bikaba byateye ikibazo kitoroshye cy’amikoro aho kugeza ubu byibuza gukora Bibiliya imwe bibasaba agera ku 70,000 y’amanyarwanda.
Mu makuru Paradise yakuye ku baguzi n’abacuruzi ba Bibiliya ariko batashatse ko tubavuga amazina, bahamya ko Bibiliya zahenze cyane muri iki gihe, kuko mu gihe cyashize wabaga ufite 7,000 y’amanyarwanda ukagura Bibiliya, ariko ubu kugira ngo ugure Bibiliya bisaba kwitwaza arenga 20,000 y’amanyarwanda.
Abakristu bamwe na bamwe bikaba bibagora kugura Bibiliya ugereranyije nuko ubuzima busigaye buhenze muri iyi minsi aho ibintu byose bisigaye byarahenze.
Ku itariki 21 z’ukukwezi kwa Kanama ni bwo uyu muryango wa Bible Society of Rwanda watangaje ubu bukangurambaga bugamije gukusanya inkunga y’amafaranga yo gufasha mu gushyigikira Bibiliya mu muryango mugari w’abanyarwanda. Hakenewe nibura Bibiliya 200,000 mu mwaka.
Bible Society of Rwanda yashinzwe mu 1975, aho guhera icyo n’ubundi intego yari imwe ariyo gukwirakwiza Bibiliya mu bantu kandi ziri mu Kinyarwanda, ukaba waragiye ushyigikirwa cyane na n’insengero za Gikristu, Kiliziya Gatorika, n’abandi baterankunga kugira ngo umushinga ujye mu bikorwa.
Uyu muryango ubarizwa muri United Bible Society (UBS). UBU NIBWO BURYO BIBIBLE SOCIETY RWANDA YASHYIZEHO KU BURYO USHAKA GUTANGA INKUGA YE BIMWOROHERA:
Mobile Money: +250 788 304 142
World Remit: +250 788 304 142
Momo Code: 051766
Mtn airtel: 051766
Account Number: 100007836044, Bank of Kigali
Ria & money gram: Bible Society of Rwanda
Website donation: www.biblesociety-rwanda.org/donate
#ShyigikiraBibiliya