Yakobo 5:16 (...) Gusenga k’umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.
Mwaramutse nshuti muri Kristo, Nishimiye kubibutsa ibintu 4 Imana ikora iyo twasenze:
1) Imana yumva amasengesho yawe (God hears prayers). Ndaguhamiriza ko ayo wasenze n’ayo usenga iyumva.
2) Imana yubaha kd iha agaciro amasengesho yawe (God values your prayers). Nifuje ko umenya ko amasengesho wakoze Imana yayahaye agaciro gakomeye.
3) Imana isubiza amasengesho yawe (God answers your prayers). Kuba bisa n’ibitinze ntibivuga ko itazasubiza.
Natwe ntidusubiza buri gihe ako kanya ibyo dusabwe. Hari abanyandikiye ejo ntarasubiza ariko ntarabyibagiwe. Ntiyakwibagiwe.
4) Imana igukirisha amasengesho (God delivers you through prayers). Agakiza n’ubutabazi bukomeye biva ku Mana biva ku mavi. Niba ugipfukama, ndakwizeza ko wegereye ubutabazi.
Niba usenga menya neza ko ibi bintu byose Imana ibigukorera.
Umunsi mwiza kuri twese!
*©️ Devotion shared by Dr. Fidèle Masengo*, The CityLight
Foursquare Church