Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2024, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya bufatanyije n’Itorero rya CityLight Foursquare Church, batashye ku mugaragaro iriba rya Ngaruyinka riherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, mu Mudugudu wa Rwankuba.
Iki gikorwa cyakozwe ku munsi w’umuganda cyasize abantu bagera kuri 5 bakiriye agakiza, imiryango yabo yishyurirwa ubwisungane mu kwivuza n’Itorero rya CityLight Foursquare church ryari rihagarariwe na Bishop Prof Dr Fidele Masengo, aherekejwe na bamwe mu bagize inteko nyobozi y’iri Torero ndetse n’Abakristo.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Urwego rw’Umutekano mu Murenge wa Kinyinya, abahagarariye utugari, n’abahagarariye imidugudu.
Paradise yanyarukiye kuri iri riba rya Ngaruyinka ryaje rikenewe nk’uko abaturage bitabiriye uyu muganda babitangazaga, iganira na bamwe mu bari bahari. Iri riba rigizwe n’amatiyo y’amazi 4, rikaba ryubakishije imvange y’amabuye, sima n’umucanga bihagije, kandi rifite aho abavomyi bahagarara hagutse ku buryo nta muvundo uhaba.
Ikindi, rifite ama escariers afasha abavoma kugera ku iriba no kuva ku iriba mu buryo bworoshye. Mbere yo gukotera sima hifashishijwe ishashi ituma amazi atinjiramo hasi, kandi rizengurutswe n’ibyatsi bya pasiparumu bifatwa nk’imirwanyasuri.
Ubwo Paradise yaganiraga na bwana Ndikubwimana Remy, umuzamu mu gishanga cya Ngaruyinka, yavuze ko iri riba ryakemuye ibibazo bimwe na bimwe.
Yagize ati: "Iri riba ryakemuye ikibazo cy’umuvundo, kuko hahoze itiyo y’amazi 1. Abaturage bajyaga barwanira kuri iyi tiyo, ariko kuri ubu byarakemutse. Iri riba ryakemuye ikibazo cy’abanyeshuri bakererwaga amashuri kubera umuvundo."
Undi mubyeyi wanze kwivuga amazina yavuzeko iri riba ryafashije abaturage badafite amazi mu ngo kubona amazi meza.Yunzemo ko n’abafite amazi batuye mu bice bya Kagugu, Batsinda na Camp Zayire iyo amazi yabuze biborohera kubona aho baboma.
Umuvugizi wa Foursquare Church mu Rwanda, Bishop Prof Dr Fidele Masengo, yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iri riba cyaje nyuma yo kumenya ko aka gace gafite ikibazo cy’amazi, babifashijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya.
Yavuze ko nyuma yo gusura aka gace bagasanga abaturage bavoma mu byondo, kandi bafite itiyo imwe gusa byatumye biyemeza kuhashyira iriba.
Abajijwe agaciro k’iri riba rizajya rivomerwaho abantu barenga 3,000 nk’uko byahamijwe n’umurinzi w’iri riba, yirinze kugaragaza umubare avuga ko ari muri za miriyoni.
Ikindi, yavuze ko abantu bitabiriye umuganda babashije kubona Kristo bamuboneye mu mazi bahawe. Yasoje asaba abaturage gufata neza iryo riba.
Umunyamahanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Bwana Havuguziga Charles, yashimye byimazeyo itorero rya CityLight Foursquare Church ku bw’igikorwa ryakoze cyo kwegereza abaturage amazi.
Yabwiye abitabiye umuganda ko umusozi wa Rwankuba ugiye guhinduka i Yerusalemu, anavuga ko umuyobozi w’itorero rya Foursquare ari umwuka w’Imana wamuyoboye i Rwankuba .
Nyuma yo gutaha iri riba, hakurukiyeho inama y’abaturage bitabiriye umuganda. Bishop Prof Dr Fidele Masengo yafashe umwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana, yifashishije muri Yohana 4:6, akaba yarasobanuye akamaro k’amazi.
Yavuze ko iri ari iriba ry’amazi amara inyota, yongeraho ko Kristo ari we soko imara inyota nk’uko yabibwiye Umusamariya Asaba abitabiriye uyu muganda kwizera Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza bakazahabwa umwuka wera.
Nyuma y’iri jambo abantu bagera kuri 5 bakiriye agakiza .Nyuma yo kwakira agakiza, uyu Mushumba akaba yaremereye imiryango yabo kwishyurirwa ubwisungane mu kwivuza.
Nyuma y’iri riba, iri torero rirateganya gutaha ivomo rya Kamonyi riherereye ku Ruyenzi, ahitwa Kamuhanda.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kinyinya bwashyikirije icyemezo cy’ishimwe itorero rya CityLight Foursquare church
Abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa
Bishop Prof Dr Fidele Masengo yifatanyije n’abaturage ba Rwankuba ku munsi w’Umuganda