Korali Alliance ikorera umurimo w’Imana kuri ADEPR Gisenyi ikaba yaratangiye mu mwaka 1999.
Korali Alliance imaze kwaguka ku buryo bugaragarira buri umwe wese, mu kiganiro gishize na Paradise iyi korali yadutangarihe ko ifite abaririmbyi 110.
Korali Alliance isoje igiterane cy’iminsi itatu (3) giherutse kuba kuva ku wa 20 kugeza 22 Ukwakira 2023, cyari gifite intego igira iti :"Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu (Abaheburayo 10:39)".
Kuri ubu iyi korali ifite ivugabutumwa mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba kuva ku wa 16-17 Ukuboza mu giterane cyateguwe na Korali Umuseke gifite intego igira iti :"Nzahigura".
Si ibyo gusa korali Alliance izaba ifite Live recording ya Alubumu bise "URERA MANA" Vol 4.
Iki giterane cyateguwe na Korali Umuseke cyiswe "Nzahigura Live Concert Edition 2" cyatangiye tariki 14-17 Ukuboza 2023 kiri kubera kuri ADEPR Nyamata.
Ni igiterane cyatumiwemo Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev Isaie Ndayizeye, akaba ari nawe uzagabura Ijambo ry’Imana.
Hazaba hari abandi bakozi b’Imana batandukanye barimo Rev. Pastor Nsengumuremyi Anathase, Pastor Semageri Gaspard na Rev Pastor Uwambaje Emmanuel. Ni igiterane gishingiye ku ijambo riri muri Zaburi 126:3 "Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye".
Korali Alliance nk’uko babyiyemeje bakataje imbere mu gukorera Imana bagenda hirya no hino kugira ngo bamamaze ubutumwa bwiza binyuze muri bo.
Iyi korali ikaba yari ifite alubumu eshatu, alubumu ya mbere ikubiyeho indirimbo 12 yagiye hanze mu 2017 ari nabwo indirimbo zabo za mbere z’amajwi (audio ) ndetse na videwo byagiye hanze.
Alubumu ya kabiri yagiye hanze mu mwaka wa 2021 ikaba iriho indirimbo 7, hanyuma iyo baherutse gukora ni muri 2022 ni alubumu iriho indirimbo 12.
Izi alubumu zose hamwe zikubiyemo indirimbo 31. Muri izi alubumu haje gukundwa indirimbo yarebwe nabatari bake yiswe "Bibwire Yesu".
Alliance choir itegerejwe mu Karere ka Bugesera