Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana ku itorero rya ADEPR Gikondo Segeem ikaba igizwe n’abaririmbyi 128, yahembuye abantu amagana mu gikorwa yateguye cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 25.
Korali Goshen bamaze imyaka 25 , ni Korali yatangiye mu 1998 , bakuwe mu ishuri ryo ku cyumweru (Sunday school) batangira umurimo w’Imana kuva icyo gihe.
Iyi korali yakoze ibirori byo kwishimira imyaka 25 imaze ishinzwe, byatangiye ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo kugeza ku itariki 26 Ugushyingo 2023 kuri ADEPR Segeem. Kandi by’umwihariko iki gikorwa cyabereye mu rusengero rushya rwo kuri iyi ADEPR.
Ni ibirori byitabiriwe n’amakorali menshi akomeye nka Horeb ituruka Cep UR Gikondo, Hyssop, Besaleh ndetse na Korali Shalom ndetse n’abavugabutumwa basizwe amavuta batandukanye. Ibi birori byasize ikintu gikomeye ku mitima y’abitabiriye ibi birori byo kwizihiza imyaka 25 Goshen imaze ikora umurimo w’Imana.
Mu kiganiro kigufi umwe mu baririmbyi ba korali Goshen yagiranye na Paradise, Iradukunda Mico Bertrand yagize ati :"Turanezerewe Rurema yanejeje imitima yacu. lntego yacu ni uguhindurira abantu kuri Kristo, kubaha ibintu biryoshye, ibitaramo, ntabwo tuzongera gukumburwa tuzajya dukora cyane."
Umuyobozi w’iyi korali yavuze ko gahunda ari ugukomeza gushyiramo imbaraga .
Korali Goshen kandi ifite indirimbo ebyiri muri sitidiyo imwe y’amashusho imaze kujya hanze yitwa: "Ntakindi cyo kwirata", ni indirimbo ikoranye ubuhanga buhanitse kandi iryoheye amatwi.
Muri iyi myaka yose bakoze album imwe nyuma baza guhura n’ibizazane basa nk’ababaye bacogoye. Ni Album igizwe n’indirimbo 10 bakaba bari gutegura indi album izakorwa ari ( live recording) izasohoka muri Gashyantare 2024.
Tubibutse ko iyi korali yamenyekanye cyane ku ndirimbo izwe nka "Niba ufite isezerano ry’ lmana wihangane, ibyo yavuze byose bizasohora,..".
Korali Goshen ya ADEPR Segeem yizihije Yubile y’imyaka 25 imaze mu gitaramo yatumiyemo Shalom choir
Shalom choir yacanye umucyo mu birori bya Goshen choir byo kwizihiza imyaka 25