Korali Gosheni ibarizwa mu itorero rya ADEPR Muhoza, Paroisse ya Muhoza, yafatanyije na Korali Rangurura ya ADEPR Gihugwe mu muganda rusange bakoranye n’abatuye umurenge wa Jari.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/07/2023 aho iyi korali yari yaje mu giterane yatumiwemo na Korali Rangurura, akaba ari igiterane cyitwa Rangurura Evangelical Week".
Mu kiganiro umuyobozi wa Korali Gosheni Ndayisenga Emmanuel yagiranye na Paradise, yagize ati: "Nyuma yo gutumirwa na Korali Rangurura muri iki giterane cyiswe "Rangurura Evangelical Week,l", twagombaga kuririmba mu minsi 2 isoza igiterane, tumaze gutumirwa dusanga bihuriranye n’umunsi w’umuganda.
Twabasabye kwifatanya mu gikorwa cy’umuganda rusange barabitwemerera. Twasanze ari ngombwa kureba umuntu utishoboye tukamufasha".
Yakomeje agira ati"Byatubereye umugisha kuko twasanze nabo ari ko babitekerezaga aho bubakiye umuntu utishoboye mu murenge wa Jali."
Abajiwe ibyerekeranye n’uko iki gikorwa cyakiriwe n’inzego bwite za Leta, yasubije ko Inzego bwite za leta ndetse n’abandi bitabiriye uyu muganda bishimiye kwifatanya na Korali Gosheni.
Yavuze kandi ko iki gikorwa cyakiriwe nk’ivugabutumwa ry’imirimo myiza, aho bamwe mu bakunzi b’iyi korali bajyaga bayibona kuma televisions ndetse no kuri YouTube bishimiye kwifatanya nayo imbonankubone.
Yakomeje atangaza ko yizera adashidikanya ko ubutumwa bavuze binyuze mu mirimo y’amaboko buzatuma hari abantu benshi bihana.
Nyuma y’umuganda, Korali Gosheni ikomereje mu giterane cyatangiye saa munani n’igice. Iki giterane kikazasozwa kuri iki cyumweru le 30/07/2023.
Tubibutse ko korali muri iki giterane korali Goshen yahagurukanye n’abaterankunga baturutse imihanda yose. Muri bo twavuga nka Ngabo Alexis umutware wa Ishimwe Shalom umunyamakuru wahoze akorera Energy Radio ndetse n’abandi.
Turakomeza kubagezaho amakuru y’iki giterane.
Abaturage bishimiye gukorana umuganda n’aba baririmbyi b’ibyamamare