Korali lriba ikorera umurimo w’lmana mu karere ka Huye ku itorero rya Taba ururembo rwa Huye yongeye kwandika amateka avuguruye.
Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023 korali lriba yari yagiye gukora ivugabutumwa mu karere ka Nyaruguru, yaje gukora ibitangaza ibikoreshejwe na Nyagasani ihita yigarurira imitima y’abari bateraniye aho.
Kuri uyu munsi mu karere ka Nyaruguru habereye igikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe Ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda. Ni igikorwa cyari cyatumiwemo amakorari yo muri ako gace by’umwihariko na Korali Iriba yari yaturutse mu karere ka Huye.
Korali Iriba yaje guhabwa ikaze ni bwo yaje gukora ibitangaza yigarurira imitima y’imbaga yose yari iteraniye aho. Yaje kuririmba indirimbo ifite inyikirizo igira iti "Ushimwe Yesu imitima yihebye wayihaye ihumure abafite intimba wabujuje umunezero niyo mpamvu turirimba tunezerewe".
Ni igikorwa cyarimo umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda Rev.lsae Ndayizeye ndetse n’abashyitsi baturutse mu gihugu cya Suwede dore ko icyo gihugu aricyo cyoherejwe abamisiyoneri kuza gutangiza itorero rya pantekonte mu Rwanda mu myaka 83 ishize.
Rev Isaie yaje no kwigisha mu rwandiko Paulo yandikiye 2 Abakorinto 5:17-21 (Umuntu wese iyo ari muri Kristo Yesu aba ari icyaremwe gishya ibya kera biba bishize dore byose biba bihindutse bishya, ariko ibyo byose bituruka ku Mana yiyunze natwe kubwa Kristo bikaduha umurimo wo kwiyunga n’abandi".
Ni igikorwa kitabiriwe n’abashumba batandukanye barimo umushumba mukuru w’ururembo rwa Nyabisindu ndetse n’umushumba mukuru w’ururembo rwa Huye. Si ibyo gusa kandi hari n’abapasiteri basaga 20 bo muri izo ndembo uko ari 2.
Iki gikorwa cyateguwe ku rwego rwa MlNUBUMWE ndetse n’itorero rya ADEPR mu Rwanda. Haje gutangwa Inka zirindwi (7), hatangwa igikombe ku murenge wa Kibeho yabaye ikipe yahize izindi ndetse hatangwa n’ibahasha igikurikiye. Umurenge wa Munini wabaye uwa 2 uhabwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu.
Hari abantu basaga 272 bahawe amahugurwa y’isanamitima babifashijwemo n’abafashamyumbire bakaba bagabanijemo ibyiciro bine: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, batanze imbabazi; Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, basabye imbabazi; ndetse n’abakobwa babyariye iwabo n’urubyiruko.
Ibi byiciro byombi byaje gutanga ubuhamya bw’urugendo rwabo kandi hari umunezero kuko abantu biyunze bakaba umwe bagahuza amaboko.
Korali Iriba yaje kuririmba muri zimwe mu ndirimbo zabo dusangamo "Wamunsi wageze", "Ntirobanura" ndetse n’iyitwa "Ushimwe" ari nayo yakoze ku mitima ya benshi.