Ya Korali yimye satani urwaho, yanditse amateka ku butaka bwa Huye itigisa urusengero, umuriri umanuka mu rusengero.
Korali Jehovah Jireh ivuga lmana imitima y’abantu igahembuka, ni korali ifite abaririmbyi b’abahanga cyane bujujwe amavuta na Rurema. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo "Gumamo".
Jehovah Jireh yakunzwe n’abatari bake, kuri uyu wa 21,22 yari yerekeje mu karere ka Huye kuri ADEPR paruwasi ya Cyarwa -Tumba, ururembo rwa Huye ahazwi nk’i Butare. Ni igiterane cyakoze ku mitima ya benshi ndetse banishimira iyi korali.
lyi korali yavutse mu mwaka 1998, muri ULK aho yatangijwe n’abanyeshuri bahigaga, babaga muri CEP, ubu bakaba bafite aderesi ku itorero rya Gasave ku Gisozi, ni mu karere ka Gasabo, ururembo rwa Kigali.
Indirimbo ya mbere bashyize hanze yitwa "Kugira ifeza n’izahabu" mu mwaka wa 2009, mu gihe amashusho yayo yashyizwe hanzwe 2010. Iyibkorali ifite umuzingo wa alubumu 4:
1 lngoma ya Kristo ntizahanguka (2010)
2 Uwiteka niwe Mana (2014)
3 Umukwe araje (2017)
4 Urugamba ni Yesu uruyoboye (2019) ndetse n’iya 5 iri Hafi kujya hanze iriho indirimbo imaze kujya hanze bise "lmana iratsinze" iherutse gukorerwa i Musanze, ikaba imaze kurebwa n’abatari bake iri gukora ku mitima ya benshi.
Jehovah jireh ni korali yagutse ku buryo bugaragarira buri umwe wese. Paradise.rw yaganiriye na bamwe mu baririmbyi bayigize, Shumbusho Prince ndetse na Bazirihe Dezire, batuganirira amateka y’iyi korali imaze kugira abaririmbyi basaga 150.
Usibye no kuba baririmba babifatikanya n’indi mirimo y’urukundo itanga ivugabutumwa haba hagati muri bo ndetse no hanze yayo.
Iyi korali yagiye ikora ingendo nyinshi zitandukanye muri iki gihugu mu mujyi wa Kigali, Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Iburasirazuba, urwo baherutse barukoreye i Musanze .
Kuri iyi nshuro bari bigereye i Butare aho baririmbye icyubahiro cy’lmana kikazamuka ndetse n’ibendera rikazamirwa. Bishimiwe bikomeye na buri umwe witabiriye iki giterane baririmbyemo.
Jehovah Jireh yakoreye igitaramo gikomeye i Butare mu Karere ka Huye