× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali La Source ikomeje gutungurana yashyize hanze indirimbo yitwa "Mbona Malayika" - VIDEO

Category: Choirs  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Korali La Source ikomeje gutungurana yashyize hanze indirimbo yitwa "Mbona Malayika" - VIDEO

Korali La Source ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Rubavu muri ADEPR Rubavu/Mbugangari.

Korali La Source yashinzwe mu 1999 muri Paroise ya Gisenyi. Iyi paruwasi niyo yaje kubyara Paroise ya Mbugangari, ariho uyu mutwe w’abaririmbyi ukorera ivugabutumwa.

Nyuma y’uko iyi korali La source ishyize hanze indirimbo yitwa "Ntacyantandukanya", yongeye ica agahigo ishyira hanze indirimbo bise "Mbona Malayika".

Ni indirimbo irimo kuvugisha imitima ya benshi imaze kurebwa n’abatari bake mu masaha make imaze igihe hanze. Ni indirimbo iryoheye amatwi ku bayumva kuko ikoranye ubuhanga bwinshi.

Mu mpera za 2016 ni bwo La Source yashyize hanze alubumu ya mbere yitwa “Tuzanye inkuru nziza“. Album ya kabiri bayisohoye mu mwaka wa 2019 bayita "Ntiwigeze udutererana", ikaba igizwe n’indirimbo 10.

Indirimbo ’’Ntiwigeze Udutererana" ni yo La source izwiho cyane dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 841 ku rukuta rwabo rwa Youtube.

Album ya gatatu bakoze umwaka ushize ifite umwihariko wo kuba ikozwe mu buryo bwa ’Live Recording’, ndetse bakaba barayifatanyije n’abandi baramyi batandukanye "Kuko Umwami dukorera ni umwe, n’umwanzi turwanya ari umwe".

Kuwa 23, 24 Nzeri 2023 korali La source yanditse amateka kuri ADEPR Karugira i Gikondo mu mujyi wa Kigali, aho iyi korali yataramiye abari aho baranezererwa.

Iyi korali yubatse izina mu ntara yose y’iburengerazuba, amajyepho ndetse no mu mujyi wa Kigali. lyi korali yamenyekanye cyane ku gihangano cyabo kindirimbo bise "Ntiwigeze udutererana"

lyi korali kandi ifite indirimbo nyinshi zitandukanye twavugamo "Ni Yesu", "Narababariwe", "Umwuka wera", "Mbona abera" n’izindi zitandukanye.

La Source choir ikomeje gutungurana

Ryoherwa n’indirimbo nshya ya La source

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.