Korali La Source ikorera umurimo w’Imana mu Karere ka Rubavu muri ADEPR Rubavu/Mbugangari, itegerejwe mu mujyi wa Kigali mu ruzinduko rw’ivugabutumwa.
Korali La Source yashinzwe mu 1999 muri Paroise ya Gisenyi. Iyi paruwasi niyo yaje kubyara Paroise ya Mbugangari, ariho uyu mutwe w’abaririmbyi ukorera ivugabutumwa.
Korali La Source iherutse gushyira indirimbo hanze yitwa "Ntacyantandukanya". Ni indirimbo irimo kuvugisha imitima ya benshi, ikaba imaze kurebwa nabatari bake.
Ni indirimbo iryoheye amatwi ku bayumva kuko ikoranye ubuhanga bwinshi. Itangira igira iti: Ntacyanandukanya n’urukundo rwa Yesu, mbese ni amakuba? Oya, mbese ni ukurwara? Oya, Mbese ni ukwambara ubusa ? Oya, Mbese ni ubukene? Oya, Mbese ni ibyago? Oya "
Mu mpera za 2016 ni bwo La Source yashyize hanze album ya mbere yitwa “Tuzanye inkuru nziza“.
Album ya kabiri bayisohoye mu mwaka wa 2019 bayita "Ntiwigeze udutererana", ikaba igizwe n’indirimbo 10.
Indirimbo ’’Ntiwigeze Udutererana" ni yo La source izwiho cyane dore ko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 824 ku rukuta rwabo rwa Youtube.
Album ya gatatu bakoze umwaka ushize ifite umwihariko wo kuba ikozwe mu buryo bwa ’Live Recording’, ndetse bakaba barayifatanyije n’abandi baramyi batandukanye "Kuko Umwami dukorera ni umwe, n’umwanzi turwanya ari umwe"
Kuwa 23, 24 Nzeri 2023 korali La source igiye gutaramira kuri ADEPR Karugira i Gikondo mu mujyi wa Kigali, aho iyi korali itegerejwe n’abatari bake.
Iyi korali yubatse izina mu ntara yose y’Iburengerazuba, Amajyepho ndetse n’i Kigali. lyi korali yamenyekanye cyane ku gihangano cyabo kindirimbo bise "Ntiwigeze udutererana".
Ifite indirimbo nyinshi nka "Ni Yesu", "Narababariwe", "Umwuka Wera", "Mbona abera" n’izindi zitandukanye.
La Source Choir igiye kwandika amateka i Kigali
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA LA SOURCE CHOIR Y’I RUBAVU