Korali Salem ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya ADEPR, Ururembo rwa Ngoma, Paruwasi ya Rwikubo, Itorero rya Rwikubo mu Karere ka Rwamagana, yashyize hanze indirimbo nziza bise "Erega Mana imirimo yawe".
Korali Salem yashinzwe mu mwaka wa 2008, habayeho guhuza Korali ebyiri, arizo "Korali Elayo" yari iy’Abanyeshuli na "Korali Ibyiringiro"yari iy’Urubyiruko. Korali Salem ubu igizwe n’abaririmbyi basaga 100, bo mu ngeri zose ( Urubyiruko n’Abubatse).
Kuwa 20 Ukwakira 2024, ni bwo iyi korali Yashyize hanze indirimbo nziza yuzuye ubutumwa bwiza n’amashimwe bise "Erega Mana imirimo yawe". Ni indirimbo iri gutera benshi gusubiza amaso inyuma ukareba ibyo lmana yagukoreye ukumva wuzuye ishimwe mu mutima.
Nkundiyaremye Jean De Dieu umwe mubahoze barangaje imbere korali Salem yabwiye Paradise ati: "Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo yasohotse ubu yitwa "Erega Mana imirimo yawe". Ni indirimbo ivuga ku mashimwe, n’uburinzi biva mu gukora kw’Imana.
Aha turongera kwibutsa abantu ko Imana iyo itaba muruhande rwaburi wese ahacu haba hatakibukwa. Muri macye amateka yacu ubwayo harimo Imirimo igaragaza gukora Kw’Imana. Abifuza indirimbo zacu bakaba bazisanga kuri Channel ya Korali kuri youtube yitwa ( Salem Chor- ADEPR Rwikubo/ Rwamagana)".
Yunzemo ati: "Ntitwasoza tudashimiye Abafatanyabikorwa, Abaterankunga, Abakunzi n’inshuti za Korali Salem, uburyo badahwema kutuba hafi ndetse no kutugira inama.
Kandi muri iki gihembwe cya nyuma gisoza umwaka, dufite concert n’ingendo z’ahantu hatandukanye badutumiye ariko kubera iri fungwa ry’insengero ntabwo turamenya amatariki ya nyayo kuko hari ibyagiye bihinduka."
Uretse kwampamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, binyuze mu ndirimbo korali Salem ifite n’ibindi bikorwa bikora ivugabutumqa harimo iby’imibereho myiza n’Iterambere mu baririmbyi naho bakorera muri rusange.
Kugeza ubu korali Salem imaze gukora imizingo 3 (album 3), hari ebyiri z’amajwi (Audio) zigizwe n’indirimbo 22 ndetse n’umuzingo w’Amashusho ugizwe n’indirimbo 10. Uretse n’ibyo korali Salem imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali, kandi bakomeje uyu murimo mwiza wo kwampamaza inkuru nziza y’amahoro atangwa na Yesu Kristo.
Korali Salem imaze gukora ingendo z’ivugabutumwa mu Ntara zose n’umujyi wa Kigali
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "EREGA MANA IMIRIMO YAWE" YA KORALI SALEM
Imana ikomeze ishyigikire iri vugabutumwa rya korali salem inyuza mu ndirimbo ndetse n’ibindi bikorwa byose bakora bagamije kwampamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu christ
Ibgendo nazo ziriguterwa ntagushdikanya rwose Imana izabana na Salem kuko iyatangije umurimo niyo izawusohoza