Mu bihe byinshi, twumva indirimbo zihimbaza Imana zigira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima n’imyumvire y’abantu. Hari n’igihe izo ndirimbo zikora ku mitima y’abari mu bibazo, zigatuma bongera kwizera cyangwa gukemura amakimbirane aba ari mu ngo zabo.
Ibi ni byo Victor of Christ Choir, ikorera mu itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi riherereye i Gahanga mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Kicukiro, igamije kugeraho binyuze mu bihangano byabo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Kamena 2025, iyi Korari yari yatumiwe mu kiganiro “Tuzabake” gica kuri BTN TV, aho batangaga umusanzu ku nsanganyamatsiko y’umuryango. Bagaragaje ko bafite umuhamagaro wo gukomeza no komora imitima yashenjaguritse binyuze mu ndirimbo n’ubutumwa buhembura.
Abari bahagarariye Korari mu kiganiro barimo Bwana Giraneza Donath, Madamu Clementine Mukashema, na Mukagasana Chantal, bagarutse ku nshingano bafite nk’abaramyi mu gufasha ingo kubungabunga ubumwe n’urukundo. Basabye ko buri wese yajya abona indirimbo nk’inkoni y’umushumba — iyobora, ikuburira, kandi ikomeza.
Iyi Korari yatangaje ko iri mu myiteguro y’igitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe “Warakoze Mana” kizaba ku wa 28 Kamena 2025. Insanganyamatsiko y’iki giterane igamije gushimira Imana ku byo yakoze no gutanga ubutumwa buhumuriza imitima.
Batumiye by’umwihariko abasore n’inkumi bitegura kurushinga, ingo ziri mu bibazo, ndetse n’abifuza kongera gukomeza urukundo hagati yabo n’Imana.
Dr. Shangazi Jane na Pasiteri Rugamba Erneste, bafite umutwaro ku muryango nyarwanda wugarijwe n’amakimbirane, bagiranye ikiganiro kirambuye n’abahagarariye Korari ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ni he twashakira ibisubizo by’amakimbirane yo mu ngo?”
Mu bazitabira iki giterane harimo amakorari atandukanye, ariko hazaboneka umwihariko wa Korari Inyenyeri z’Ijuru izwi cyane mu kuririmba indirimbo zihembura imitima, zikagarura ibyiringiro n’imbaraga mu buzima bwa benshi.
Ushaka gukurikirana ibikorwa bya Victor of Christ, wareba indirimbo zabo kuri YouTube Channel yitwa "Victor of Christ Choir".
Victor of Christ Choir mu kiganiro kuri BTN
Victor of Christ iri mu makorali akunzwe cyane
Victor of Christ Choir mu myiteguro y’igitaramo “Warakoze Mana”
Ikiganiro cyari cyatumiwemo Victor of Christ Choir
Turashishikariza abantu bose bakunda Ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo ko bararitswe kujya bakurikirana ibyo bihangano kuri YouTube channel kdi dushimira iyi channel PARADISE.RW /PASTOR RUGAMBA TUBASABIRA NGO UWITEKA ABAGURE BAGERE KURE.