× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ku isabukuru ye, Maombi wasimbutse urupfu yakiriwe muri AGT, ashima Imana mu isengesho rizariza benshi

Category: Artists  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ku isabukuru ye, Maombi wasimbutse urupfu yakiriwe muri AGT, ashima Imana mu isengesho rizariza benshi

Ku isabukuru ye, umuramyi Maombi Muhoza Honette yashimye Imana yamurinze akaba akiriho anazamura isengesho riteye ’emotions’.

Ku itariki 27/10 ni bwo uyu muramyi kuri ubu uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yabonye izuba. Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, yazamuye isengesho atanga n’ubuhamya.

Kuri micro za Paradise, Maombi Muhoza Honette yagize ati: "Reka nshime Imana ku mwaka inyongereye hari benshi tungana nyine batakiriho, kuri njye mba numva ari igitangaza kuko hari igihe napfuye ndazuka, kuba nkiriho ni Ubuntu bw’Imana".

Paradise.rw yahise imubaza isengesho yumva yasenga ku munsi we w’amavuko. Adatinze mu makoni yahise asenga agira ati:

Urakoze Mana Yera, urakoze byiringiro bizima, ubereye mwiza abagutegereje bose kandi imbabazi zawe nizo zituma tudashiraho kuko turi abanyabyaha, uhabwe icyubahiro Mana ku bw’umwaka unyongereye, hari benshi tungana bageze ahacecekerwa;

Hari abo tungana bamaze kurengwaho n’ama Toni y’ubutaka, ariko njyewe ndacyahumeka, si ubwiza, si amashuri, si amafaranga menshi, ahubwo ni imbabazi n’ubuntu wangiriye, uhabwe icyubahiro ko ukomeje kongera iminsi yanjye yo kubaho.

Ni ukuri data ntabwo nabona icyo naguha, sinabona uko ngushima, sinabona icyo nkwitura kuko umwuka urahenze, hari benshi bakora impanuka bakahasiga ubuzima, nyamara twebwe ni kenshi tugenda mu modoka tugatahuka amahoro. Mu buzima hari ibyiza tubona tukabifata nk’ibisanzwe, ariko ujye umpa ubwenjye bwo gutekereza imirimo yawe.

Ndagushimiye byiringiro bizima, ndagushimiye nyaguhora ku ngoma Uwiteka nyur’ingabo, uri Imana yanjye bwite, uri Imana nzakorera, uri Imana nzanambaho, uyu munsi n’ejo hazaza. Mbese twakuvaho tukajya he he, ko ari wowe ufite amagambo meza y’ubugingo.

Ni ukuri Mana ndagushimye, ndagushimiye ko ari wowe mwiza wanjye, ndagushimiye ko ari wowe nkesha byose mu buzima. Navuga byinshi ariko wumve ko ngushimye muri iri joro, uhabwe icyubahiro Mana ko unyiyeretse, uragahora ku ngoma.

Kandi nsengeye abari kwicwa n’inzara, nsengeye abari mu ntambara, ugende ubiyereke wunamure icumu, nsengeye ibihugu byose biri mu ntambara utabare ababituyemo, ibyo ubona byaduhesha umugisha abe aribyo uduhana n’abera bose, ni mu izina rya Yesu Kristo, Amen.

Muhoza Maombi Honette ni izina rimaze kumenyekana mu muziki wa Gospel nyarwanda. Ni umwe mu bahanzi bakoranye indirimbo n’amazina aremereye. Nyuma yo gukorana indirimbo na Patient Bizimana bise "Amashimwe", yifatanyije na Bigizi Gentil (Kipenzi) basubiramo indirimbo yo mu gitabo "Iby’Imana ikora" ikaba imaze kurebwa n’abantu 193,000 kuri youtube.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, abakunzi be bakomeje kumusaba gukora indi ndirimbo itari collabo. Ntiyabumviye ubusa kuko yahise abamanurira indirimbo yise "Amakamba" ikaba imwe mu ndirimbo kuri ubu zigezweho kandi zicurangwa cyane ku maradiyo na televiziyo zo mu Rwanda.

Ibyamamare muri Gospel birimo Vestine (Vestine na Dorcas) wanamwifurije isabukuru nziza bikaba byarakunze iyi ndirimbo biranayipostinga.

Amakuru agera kuri Paradise avuga ko kuri ubu uyu muramyi yenda gusohora indirimbo y’indimburamabuye ikaba ishobora kuzasohoka mu kwezi kwa 11.

Ku munsi wo kwizihiza isabukuru ye, wabaye nko kurisha ironji n’inanasi dore ko yakiriwe mu muryango wa All Gospel Today w’abakozi b’Imana b’amazina azwi mu byiciro binyuranye akaba agiye kwifatanya n’ibyamamare bigize uyu muryango mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Umuramyi Maombi Muhoza Honette arashima Imana yamwongereye iminsi yo kubaho

umuramyi Maombi Muhoza Honette yishimiy kwinjira muri AGT ku isabukuru ye y’amavuko

umuramyi Maombi Muhoza yasenze isengesho rishobora gutera benshi amarangamutima

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMAKAMBA" YA MUHOZA MAOMBI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imbere cyane Kandi urashoboye

Cyanditswe na: Danny KAGERUKA  »   Kuwa 29/10/2023 11:13