“(…) Ahari aho icyakwimitse ngo ube umwamikazi, ni ukugira ngo ugire akamaro mu gihe gisa n’iki.” (Esteri 4:14).
Uno munsi nashatse kwibutsa umuntu wese wasomye iyi nkuru y’Umwamikazi Esiteri buri muntu agira igihe cye akoreramo.
Natekereje abantu babayeho muri ruhago (Umupira w’amaguru mu myaka yaza 80-90) barimo ba Michel Platini, Maradona, Tigana, Van Basten, Gullit, Matthaus, Roger Mila, Abedi Pele, etc.
Nsanga nta numwe ukiri mu kibuga none. Ariko mu gihe cyabo barakahanyujije!
Nashatse kukubaza icyo urimo gukora mu gihe cyawe mu kwagura Ubwami bw’Imana.
Menya neza ko ubuzima bukorera ku ntego bwitwararika kumenya ibihe.
Bitekerezeho!
Mugire umunsi mwiza!
Bishop Dr. Fidele Masengo