× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kumenya Yesu biruta kwamamara - George Foreman umunyabigwi mu mukino w’iteramakofi (Boxing)

Category: Sports  »  April 2023 »  KEFA Jacques

Kumenya Yesu biruta kwamamara - George Foreman umunyabigwi mu mukino w'iteramakofi (Boxing)

Umukinnyi w’ibigwi bikomeye ku isi mu mukino w’iteramakofi yavuze ko kumenya Yesu biruta kwamamara.

Umunyamerika George Edward Foreman uzwi nka Big George Foreman wamamaye cyane mu mukino wa boxing, yabonye izuba mu 1949. Yatangiye uyu mukino ahagana mu mwaka 1968 aza kwigaragaza neza mu mukino yakinnye mu 1973 na Joe Frozier wari igihangange muri icyo gihe.

George Foreman ubu usigaye ari umubwirizabutumwa ku myaka 74, yaganirije ikinyamakuru The Christian Post uko yahinduye umurongo w’ubuzima ubwo yari ari mu mukino muri Pueto Rico.

Yavuze ko yaje guhura n’ikibazo gikomeye aho yari ari hagati y’ubuzima n’urupfu ariko Imana igakinga ukuboka ubu akaba ariho. Avuga ko ayo mahirwe agomba kuyakoresha avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.

Ubutumwa yasangije abakurikira Christiana Post, yavuze ko kumenya Yesu biruta kwamamara agendeye ku buzima arimo nyuma yo kwkira agakiza. Ati; "Hari igihe ugeramo mu buzima bwawe ugasanga nta kindi ukeneye mu buzima bwawe uretse ivugabutumwa".

Yongeraho ati "Ivugabutumwa ni ijambo rikomeye mu buzima bwanjye, hagize ikimbaho ejo…Nzi ko naba narakoze neza, kandi bikaba binejeje". Arangiza atanga umukoro avuga ati "Yesu ni muzima muri njye".

George yibitseho ibikombe byinshi

George asigaye ari umuvugabutumwa ukomeye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.