× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Cassa, Eric na Baptiste bazanye impinduka mu mupira w’amaguru benshi bareka kujya mu bapfumu

Category: Sports  »  March 2023 »  Pastor Rugamba Erneste

Cassa, Eric na Baptiste bazanye impinduka mu mupira w'amaguru benshi bareka kujya mu bapfumu

Abatoza bakomeye mu Rwanda, Cassa Mbungo Andr, Kayiranga Baptiste na Eric Nshimiyima, barakijijwe, bagira uruhare mu gufasha abakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kwizera Imana bakareka kwizera ikinyoma cy’abapfumu.

Abatoza benshi n’abakinnyi b’umupira w’amaguru n’indi inyuranye yaba abo mu Rwanda no hanze yarwo, bizera ibinyoma byabashyira mu kaga, aho bakina bizeye amarozi nk’iturufu y’intsinzi.

Ubu ntabwo hacyumvikana cyane abakinnyi n’abatoza bajya mu bapfumu, ibintu wavuga ko bishobora kuba byaragizwemo uruhare na bamwe mu batoza bakiriye agakiza barimo Cassa Mbungo Andr, Kayiranga Baptiste na Eric Nshimiyima.

Nyuma yo gukizwa, aba batoza batangiye kujya basenga mbere y’uko bategura umukino ndetse n’amarushanwa. Ibi byabafashije kugera ku musaruro uhagije kubera gusenga, ndetse abakinnyi nabo bagashyira mu bikorwa ibyo babaga bigishijwe n’aba batoza.

Ni mu gihe mbere byasabaga ko bahuza cyangwa bakatwa ku mushahara amafarnga baha abapfumu. Gukorana n’abapfumu, byahoraga biteza umwuka mubi mu makipe yabo, ngiyo bombori bombori mu itangazamakuru yakururwaga ahanini n’abaga batsinzwe cyangwa babuze intsinzi bijejwe n’abapfumu.

Kuki abatoza bamwe bihisha ntibagaragaze ko bakijijwe ngo bahamye Imana mu bo bayoboye dore ko baba bafite imbaga y’abaje kureba umupira kimwe n’abakurikiye ku maradiyo na television?

Mu busesenguzi bw’umunyamakuru wa Paradise.rw, ni ko benshi batinya ko batahabwa akazi kuko benshi mu bayobozi b’ayo makipe n’abafana bayo, batizerera mu myuka y’ubupfumu, ikindi bakaba banatsindwa kandi batanze ibyabo.

Inkuru nziza ni uko Kayiranga Batista na Eric Nshimiyima baherutse kugirirwa icyizere na Ministeri y’Umuco na Siporo kuyobora Amavubi (Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20’. Aba batoza bombi bahuriye ku kuba ari abahanga cyane kandi bakaba barakiriye agakiza.

Eric, Cassa na Baptiste bazanye impinduka muri siporo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.