× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kunywa Ikawa mu rusengero? Byakuruye impaka zikomeye cyane mu Isi ya Gospel - Wowe uhagaze he?

Category: Ministry  »  October 2023 »  Our Reporter

Kunywa Ikawa mu rusengero? Byakuruye impaka zikomeye cyane mu Isi ya Gospel - Wowe uhagaze he?

Nk’uko byatangajwe na Pasiteri akaba n’umuhanga mu bya tewolojiya John Piper, igitekerezo cye cyo kwemerera ikawa ahera mu materaniro, ni cyo kibazo cyanyeganyeje isi ya Gospel ndetse gitwika isi ya X (yahoze yitwa Twitter) mu bitekerezo bitandukanye.

Kunywa ikawa mu rusengero mu gihe cy’amateraniro yo ku cyumweru byateje impaka zikomeye mu bakristo aho bamwe babyamaganiye kure, abandi babiha umugisha nk’uko bikubiye mu nkuru ducyesha Charisma Media yanditswe na James Lasher.

Pastor John Piper yanditse kuri X ati: "Dushobora gusuzuma niba kunywa ikawa mu materaniro yo ku cyumweru bihuye?" Yashyizeho ubu butumwa abukurikiranya n’umurongo wo muri Bibiliya wo mu Abaheburayo 12:28, yitsa ku havuga ’ku gusenga Imana tuyubaha kandi tuyitinya’.

Icyo cyanditswe iyo ugisomye cyose uhura n’aya magambo: "Ni cyo gituma ubwo twakira ubwami butabasha kunyeganyezwa, dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana kugira ngo tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka, tuyubaka tuyitinya".

Kuva iyi nyandiko ye yandikwa, imaze kurebwa kuri X n’abantu barenga Miliyoni 2.7, ikaba imaze gutangwaho ibitekerezo birenga 1500. Benshi muri bo bari basangiye ibitekerezo kuri iki kibazo, bisanzuye bamusubiza bafite ishyaka ryinshi.

Bamwe bemeza ko ibinyobwa by’ubwoko bwose bidafite umwanya ahera h’Imana mu gihe cy’amateraniro. Bavuze kandi ko kunywa ikawa mu materaniro bigabanya kwera kw’Imana mu bakristo kandi bikagabanya uburambe bugomba kuba bwera imbere y’Imana.

Umukoresha umwe wa X yagaragaje ko ntacyo bitwaye kunywa ikawa mu rusengero, yerekanye ko Yesu nawe yagaburiye abantu 10,000 mu nyigisho ze.

Abandi bavuze ko mu gihe cy’amateraniro intekerezo z’abizera zikwiriye kuba ziri ku Umwami Imana, bakajya banywa ikawa bakiri mu rugo igihe bari kwitegura banambika abana babo kugira ngo bajye mu rusengero.

Bake bavuze ko ibikorwa by’itorero rya mbere byaberaga mu mazu y’abantu aho baryaga ndetse bagasabana, kandi ibyo ntibyasaga nk’ibibuza gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu itorero rya mbere.

Cynthia Smith yavuze ko "Tugomba kwiyiriza ubusa, twirinda kurya no kunywa (harimo n’ikawa), byibura isaha imwe mbere y’amateraniro. Tubikora kugira ngo dusonze kandi tugire inyota ku Mwami igihe twakiriye Ukaristiya. Kunywa ikawa ahera ni nko kutubaha Uwiteka nk’uko ushobora kubibona".

Kunywa ikawa mu rusengero ni ingingo yashyuhije imitwe y’abakristo bakoresha urubuga rwa X. Kwenela Tubbs yaje asa nk’utanga umwanzuro ati "Kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera". Abaroma 14:17.

Mu Rwanda, naho kunywa ikawa mu rusengero ntibikunze kubaho kereka mu bitaramo aho wishyura bakaguha icyo kunywa kidasembuye.

By’umwihariko hari igitaramo giherutse kuba bwa mbere mu mateka aho abitabiriye bose bahawe ibyo kunywa no kurya ku buntu, baramya Imana barimo no gusangira. Mu byo basangiye uwo munsi harimo n’ikawa.

Ni igitaramo cyiswe "Tujyane Mwami Live Concert" cyabereye kuri Dove Hotel kuwa 28.09.2023, kiririmbamo James na Daniella, Josh Ishimwe, Danny Mutabazi, Musinga Joe na True Promises. Cyateguwe na kompanyi yitwa KSquare.

Ninde wari uzi ko ikawa mu rusengero ari ingingo ishyushye?

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.