× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwa Yesu si mu kabari, ni ahantu ho guturiza - Ibisonga bya Kristo bacyashye ab’imyitwarire idakwiriye mu rusengero

Category: Choirs  »  21 May »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kwa Yesu si mu kabari, ni ahantu ho guturiza - Ibisonga bya Kristo bacyashye ab'imyitwarire idakwiriye mu rusengero

Korali Ibisonga Bya Kristo, imwe mu makorali akunzwe cyane mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi (SDA) mu Rwanda, iritegura gukora igitaramo gikomeye cyiswe “Gushima Imana Concert”.

Iki gitaramo kizabera ku rusengero rwa SDA Bibare, ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025, guhera Saa Munani z’amanywa (2PM). Kizabera mu rusengero iyi korali isanzwe ikoreramo umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.

Kwinjira bizaba ku buntu, ndetse kizananyuzwa live kuri YouTube ku rubuga rwabo “Ibisonga Bya Kristo Choir Bibare,” kugira ngo n’abari hirya no hino babashe kucyitabira binyuze mu ikoranabuhanga.

Indirimbo “Bacatinga” yavugishije benshi

Muri iyi minsi, Korali Ibisonga Bya Kristo yamenyekanye cyane kubera indirimbo “Bacatinga” yanditswe na Ntirenganya Enock, umuririmbyi, umutoza n’umucuranzi muri iyi korali. Ni indirimbo ifite ubutumwa bukomeye bugaragaza imyitwarire idakwiriye mu rusengero, aho bamwe bitwara mu buryo bujya gusa n’uko bitwara mu tubyiniro cyangwa ahandi hadakwiriye.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Ntirenganya yasobanuye inkomoko y’iyo ndirimbo, agira ati: “Ubwo nari ndi mu rusengero, nabonye ibintu birambabaza. Umubwiriza yari atangiye kubwiriza, nicaranye n’umuntu baramuhamagara kuri telefoni, irasakuza cyane arayikupa, abura uko ayizimya. Ngize ngo ndebe uko bigenda, mbona barongeye baramuhamagara, aba arayitabye avugira mu maguru, arangije arasohoka. Nahise mpakura igitekerezo cyo kwandika iriya ndirimbo.”

Yavuze ko uretse telefoni, hari n’abandi bitwara nabi mu rusengero, barimo kwandikirana ku mbuga nkoranyambaga nka WhatsApp na Facebook mu gihe abandi bari mu mwuka w’amasengesho, abandi baje gusa kwiyerekana no kwigaragaza.

“Kwa Yesu si mu kabari, ni ahantu ho guturiza,” ni ko iyi ndirimbo itangira, irwanya imyitwarire yo “gucatinga” mu rusengero, aho abantu baza gusenga ariko bagasesagura umwanya wera mu bikorwa bidafite aho bihuriye n’amasengesho.

Igitaramo cyiswe “Gushima Imana” ku bw’ibihe bikomeye banyuzemo

Ntirenganya Enock yasobanuye impamvu bahisemo kwita igitaramo cyabo “Gushima Imana.”
Aganira na Paradise, yakomeje ati: “Twahuye n’ibintu bikomeye. Covid-19 yaradushegeshe, dutakaza abaririmbyi benshi – bamwe barapfuye, abandi bajya mu mahanga, abandi bacitse intege baragenda. Ariko twakomeje umurimo, none turashima Imana ko tukiriho nka korali.”

Korali Ibisonga yashinzwe mu 1997, nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mbere ya Covid-19 bari abaririmbyi 24, ariko ubu basigaye 15. Ibi bituma iki gitaramo kigira igisobanuro kirenze, kuko ari n’inzira yo kugaragariza abakunzi babo ko korali igihagaze neza kandi itigeze icogora.

“Turashaka kwereka abantu ko tugihari. Ni ibihe byo kwishima no gushima Imana.”- Enock.

Abatumirwa bihariye bazaririmba muri iki gitaramo
Iki gitaramo kizitabirwa n’amakorali azwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, arimo:
• Vuzimpanda Choir
• El-Shaddai Choir
• Inkuru Nziza Choir
Ndetse n’umuhanzi w’umwihariko Ndagijimana Philippe, uzaba ari umwe mu bashyitsi b’imena.

Ubutumwa butarimo amagambo gusa, ahubwo buvanze n’ihamagarwa
Uretse “Bacatinga”, Korali Ibisonga bya Kristo imaze gukora indirimbo nyinshi zifite ubutumwa bukomeye zirimo na “Zirara Zishya” benshi bise Stress. Enock yavuze ko yanyuze mu rugendo rukomeye rw’ivugabutumwa rwamugize uwo ari we uyu munsi.

“Nungutse byinshi: inshuti nyinshi, impano yo kwandika no gutoza. Korali yatumye ndushaho gukura mu buryo bw’umwuka no mu bumenyi.”

Yagarutse ku bindi bikorwa bitazibagirana byakorewe muri korali, nka gahunda y’ivugabutumwa bakoze ku Rwesero muri Gicumbi, aho abantu barenga 50 babatijwe mu byumweru bibiri.

Ubutumwa bw’ingenzi kuri buri mukunzi w’indirimbo zihimbaza Imana

Korali Ibisonga bya Kristo ibinyujije kuri Ntirenganya Enock yatanze ubutumwa bw’ihamagarwa kuri buri Mukristo: “Tujye twibuka ko turi imbere y’Umwami, si ahantu ho kwitwara uko twiboneye. N’iyo ugiye kwa Meya, ufunga telefone; ariko tugiye imbere y’Imana tukazifungura. Ibyo bigomba guhinduka.”

Amakuru y’ibanze:
 Itariki: Kuwa 31 Gicurasi 2025
 Isaha: Saa munani (2PM)

 Aho bizabera: SDA Bibare, Kigali
 Live: YouTube - Ibisonga Bya Kristo Choir Bibare
 Kwinjira: Ubuntu (Free Entry)
 Abashyitsi b’indirimbo: Vuzimpanda Choir, El-Shaddai Choir, Inkuru Nziza Choir, Ndagijimana Philippe

“Gushima Imana si igikorwa cy’akanya gato, ni ubuzima bwacu.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.