Rev Alain Numa yifurije abanyarwanda bose umunsi mwiza wo kwibohora, atangaza ko ari ubuntu bugeretse ku bundi kugira igihugu by’umwihariko u Rwanda.
Kuwa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023 u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora. Umunsi wo Kwibohora usobanuye ikintu gikomeye ku Rwanda kuko ari bwo Ingabo za RPA zabohoye igihugu cy’u Rwanda ndetse zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rev. Alain Numa ni umwe mu bari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Ni urugamba rwari ruyobowe na Perezida Paul Kagame. Mu kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo kwibohora, Rev Alain Numa yanyujije ishimwe rye kuri Twitter akurikirwaho n’abarenga bihumbi 6.
Yanditse ati "Umunsi mwiza wo #Kwibohora29, nta cyiza nko kugira igihugu by’umwihariko u Rwanda. Warakoze Rwanda". Ni ubutumwa bwishimiwe n’abamukurikira kuri uru rubuga bamushimira kuba nawe yaragize uruhare mu kubohora u Rwanda.
Ntabwoba Jules yamubwiye ati "Congratulations Bishop for the great sacrifice for your nation, wishing you all the blessings from God to you and the entire team behind Kwibohora kwacu". Murasira ati "Warakoze Mubyeyi Nkotanyi cyane Alain Numa ku bwo gukunda u Rwanda mukaruharanira....Mukwiye icyubahiro".
Rev Alain Numa ni Umushumba mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church, ndetse akaba yungirije Umushumba Mukuru waryo Bishop Olive Murekatete Esther. Azwi cyane mu kigo cya MTN Rwanda, akaba ari umwe mu bafite umutwaro w’umurimo w’Imana akabigaragariza mu gishyigikira abaramyi n’abandi banyempano batandukanye.
Ni Umuyobozi Mukuru wa Numa Tok itegura irushanwa rya Gikristo ry’abana bari munsi y’imyaka 16, ariryo Stars For Jesus. Ni umuyobozi muri All Gospel Today (AGT) ihuriwemo n’abaramyi, abanyamakuru, abapasiteri n’abandi bakozi batandukanye. Aherutse gutererwa kuyobora Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyarugenge mu Iterambere (JADF).
Uko Alain Numa yageze mu gisirikare
Alain Numa yavukiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Lubumbashi, umujyi wa kabiri kuri Kinshasa. Yabonye izuba kuwa 20 Nzeri 1973. Se umubyara ni Pierre Marcotte akaba umuzungu w’Umubiligi, naho Nyina yitwa Mukarukaka Ellena akaba umunyarwandakazi.
Ubwo Numa yari afite imyaka 5 y’amavuko ni bwo ababyeyi be batandukanye, gusa icyo bapfuye avuga ko atakizi, ati "Ibyo bapfuye simbizi kuko banahura sinari mpari". Bamaze gutandukana, Se yahise yigira i burayi, Numa na nyina bakomeza kuba muri Congo.
Nyina yahise afata umwanzuro w’uko berekeza i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi kwa Se (Sekuru wa Numa ubyara nyina), akaba ari ho n’ubuzima bwatangiriye urebye kuri Alain Numa. Yavuze ko yakuriye i Burundi aba ari naho yiga.
N’ubwo babaga i Burundi ariko, si ho nkomoko yo kwa nyina, ahubwo ni abanyarwanda bari barahungiye i Burundi mu 1959 nyuma y’amateka mabi yaranze u Rwanda yaje kurugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko amaze gukura ari bwo yamenye ko i Burundi atari iwabo ahubwo ko bari bahari nk’impunzi-mu bwana bwe yari azi ko iwabo ari i Burundi kuko ariho yamenyeye ubwenge.
Nyuma yo kumenya ko bakomoka mu Rwanda, yaje gufata umwanzuro wo guharanira uko ababyeyi be bataha iwabo mu Rwanda, ni ko kujya mu gisirikare. Avuga ko yari amaze kuba umusore ushoboye byinshi. Yaje mu Rwanda ari ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Mu 2010 ni bwo Numa yakiriye agakiza, akirizwa muri Shiloh Prayer Mountain church ari narwo rusengero yabatirijwemo mu 2011. "Buri wese aba afite uko akubitwa!" Iki ni igisubizo cya Alain Numa ubwo yari abajijwe uko yakiriye agakiza, impamvu yahisemo uyu mwanzuro mu gihe hari benshi bibwira ko agakiza ari ak’abakene n’abandi baciriritse.
Rev. Alain Numa yifurije abanyarwanda Umunsi mwiza wo Kwibohora