Hashize iminsi mikeya Shimwa Akariza Gaella yongeye kugenera abashavuye ubutumwa mu ndirimbo yise "Humura".
"Humura kandi uhumurize umutima, yakuremye ifite umugambi. N’ubwo uyu munsi bwije, uhumure ejo buzacya iragukunda". Ubu ni bumwe mu butumwa bukubiye mu ndirimbo yasohotse kuwa Gatanu tariki 05 Mata 2025.
Ni indirimbo yanyuze mu biganza byejejwe dore ko yanditswe na Producer Mugisha wananditse indirimbo Neema ya Vestine na Dorcas.
Martin Mugisha azwi nk’umwanditsi w’umuhanga, umuramyi mwiza akaba yarisunganye na Abayisenga Christian kunononsora imyandikire y’iyi ndirimbo no kuyishakira injyana.
Humura kandi ni imwe mu ndirimbo zikoranywe ubuhanga. Yumvikanamo ubutumwa buyunguruye dore ko amajwi yatunganyijwe na Martin Mugisha ayitereka mu biganza bisize amavuta bya Producer Musinga maze nawe ayiremera amashusho ayikwiye.
Shimwa Akariza Gaella w’imyaka 10 akomeje gutanga icyizere cy’u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.
Aganira na Paradise, Bwana Abayisenga Christian umwe mu bayobozi ba Isibo Radio & TV akaba n’umuyobozi wa Holy Room Group ibarizwamo uyu muramyi Akaliza, yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe hagamije guhumuriza abafite ishavu n’agahinda no kubibutsa ko Imana ari urukundo ku bw’ibyo ikunda abantu bayo.
Yibukije abazumva iyi ndirimbo kwakira ihumure dore ko ari indirimbo yasohotse habura iminsi mikeya ngo u Rwanda n’isi yose bibuke ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Iyi ndirimbo "Shimwa" ije isanga mu nkongoro y’ihumure izindi zirimo "Amfashe ukuboko" yakoranye na Jessie, "Ba arinjye utuma" ndetse n’izindi.
Uyu muramyi benshi bakaba bararushijeho gusobanukirwa uburemere bw’imperezo y’amavuta yavukanye nyuma yo gusubiramo indirimbo "Nina Siri"ya "Israel Mbonyi".
Akaliza yamamaye muri Korari Injiri Bora akaba n’umwe mu baririmbyi b’imena. Injili Bora ni imwe mu makorari akomeye mu Rwanda kubera imiririmbire itangaje kandi yihariye yayo. Ibarizwa mu itorero EPR (Eglise Presbyterienne au Rwanda) Paruwase ya Gikondo.