× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: Uwase Celine yifatanyije n’Abanyarwanda atanga ubutumwa bwo kwimakaza Ubumwe

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Kwibuka31: Uwase Celine yifatanyije n'Abanyarwanda atanga ubutumwa bwo kwimakaza Ubumwe

Mu butumwa buhumuriza imitima n’ubwo kwiyubaka, umuhanzikazi Uwase Celine yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa bwe, Uwase Celine yahaye agaciro Icyunamo, yibutsa ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ’ukuririra gusa abacu twabuze’, ahubwo ko ari no gukomeza inzira y’ubumwe, ubumuntu n’iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: "Muri iki gihe twibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twihanganishe ababuze ababo, dusindagize ufite intege nke, kandi twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa, twubake u Rwanda rwiza twifuza. Ngaho dukomere kandi twirinde amacakubiri yo ntandaro y’umwijima w’icuraburindi wabaye mu Rwanda."

Mu butumwa bwe, Uwase Celine yashishikarije Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, kudatezuka ku ntego yo kubaka Igihugu kirangwa n’ubwuzuzanye, guharanira amahoro no kurwanya icyari cyo cyose cyagarura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubutumwa bwe bw’uyu mwaka bushimangira icyerekezo cy’"Twibuke Twiyubaka", aho abantu bose bashishikarizwa gusigasira amateka y’Igihugu, ariko batibagiwe gukomeza kubaka ahazaza harangwa icyizere, amahoro n’ukuri.

#Kwibuka31
Twibuke Twiyubaka – Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
[www.kwibuka.rw](http://www.kwibuka.rw)
Turwanye amacakubiri, dusigasire ubumwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.