Mu butumwa buhumuriza imitima n’ubwo kwiyubaka, umuhanzikazi Uwase Celine yifatanyije n’Abanyarwanda muri iki gihe bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa bwe, Uwase Celine yahaye agaciro Icyunamo, yibutsa ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari ’ukuririra gusa abacu twabuze’, ahubwo ko ari no gukomeza inzira y’ubumwe, ubumuntu n’iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: "Muri iki gihe twibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twihanganishe ababuze ababo, dusindagize ufite intege nke, kandi twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa, twubake u Rwanda rwiza twifuza. Ngaho dukomere kandi twirinde amacakubiri yo ntandaro y’umwijima w’icuraburindi wabaye mu Rwanda."
Mu butumwa bwe, Uwase Celine yashishikarije Abanyarwanda bose, cyane cyane urubyiruko, kudatezuka ku ntego yo kubaka Igihugu kirangwa n’ubwuzuzanye, guharanira amahoro no kurwanya icyari cyo cyose cyagarura amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ubutumwa bwe bw’uyu mwaka bushimangira icyerekezo cy’"Twibuke Twiyubaka", aho abantu bose bashishikarizwa gusigasira amateka y’Igihugu, ariko batibagiwe gukomeza kubaka ahazaza harangwa icyizere, amahoro n’ukuri.
#Kwibuka31
Twibuke Twiyubaka – Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
[www.kwibuka.rw](http://www.kwibuka.rw)
Turwanye amacakubiri, dusigasire ubumwe.