Korali lriba ni imwe mu makorali ari gukora ivugabutumwa hirya no hino dore ko mu masaha make baraba bageze i Nyamagabe.
Nk’uko benshi bamaze iminsi babibona Korali lriba iri mu makorali ari gukora ivugabutumwa ryo kuririmba dore ko mu masaha make abura barataramira mu karere ka Nyamagabe, ADEPR Sumba ku itorero rya i Murico.
Mbere y’uko berekeza muri aka karere ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru y’indirimbo nziza cyane bise "Mbega lmana". Ni imwe mu ndirimbo ziri gusohoka zakozwe mu gitaramo baherutse bise "Mbega lmana Concert" dore ko iyi ndirimbo ariyo yitiriwe iki gitaramo.
Ni indirimbo nziza cyane ifite amagambo atanga ibyiringiro n’ihumure ku bari mu bihe bitoroshye aho bavuga ko lmana ariyo ikora ibintu byose ko ibyo abantu bakenera ariyo ibitanga haba urubyaro, ubutunzi ndetse akaba ari yo se w’imfubyi, umugabo w’abapfakazi.
Iyi ndirimbo "Mbega lmana" ije ari indirimbo ya gatatu mu ndirimbo zimaze kujya hanze zafatiwe mu gitaramo cya Mbega lmana Concert, aho zabanjiriwe na "Shimwa" ikurikirwa n’indirimbo nziza cyane "Umwihariko".
Uru rugendo iyi korali igiye kujyamo ku itorero rya i Murico ni mu giterane cyateguwe n’itsinda ryitwa abanyamugisha, aho bari kwizihiza yubire y’imyaka 25 bamaze bakorera Imana kuri uyu mudugudu. Kiraba kuri iki cyumweru tariki 16 Kamena 2024.
Haraba hari korali y’abashyitsi Korali Elayo ndetse n’umwe mu babwirizabutumwa ukiri urubyiruko umaze kwandika amateka akomeye haba mu kubwiriza ndetse no mu kuririmba muri korali Holy Nation, uwo nta wundi ni Ev. Joselyne.
Korali iriba mu ivugabutumwa baherutsemo mu kigo cy’amashuri aho benshi bita kwa Mubirigi
Iriba mu bihe bidasanzwe
Mwakoze cyane
Imana ishimwe
Amahoro y’Imana abane namwe