Couple y’abahanzi ndetse n’abaproducer, Eddie & Linda, ikomeje kuryoherwa n’urukundo.
Eddie Mico na Linda Kamikazi, bamaranye amezi 3 ni ukuvuga iminsi 90 bari mu rukundo byeruye nyuma y’uko umusore ateye ivi akambika impeta uyu mukunzi we yihebeye. Mu kwizihiza iminsi 30 amaze kuva yambitswe impeta, Linda yatomoye umukunzi we Eddie Mico.
Yanditse kuri Instagram ye ko ari kwishimira amezi 3 ashize ari kumwe mu rukundo na ’Fiancé’ we ahamya ko ari ubutunzi bwavuye mu Ijuru. Gusa, yateye urwenya avuga ko ajya yibagirwa kumwita Fiancé (umukunzi we bitegura kurushinga).
Ati "Ndi kwishimira amezi 3 maze kuva ntangiye kukwita Fiancé nubwo ntarabimenyera neza mba nabyibagiwe". Ibi Linda yavuze bishobora kuba ari urwenya na cyane ko yahise aseka aho yakoresheje emoji ziseka. Indi mpamvu yabyemeza ni uko n’ubusanzwe ari umunyamashyengo.
Kamikazi yakomeje ati "Aherutse kuntunguza indirimbo nziza cyane, nasangije agace kayo nakunze cyane, nyabuneka muyirebe, reba muri Bio kandi mumbwire uko mutekereza". Yongeyeho ko kandi iyo ndirimbo yatumye abura amagambo yo kuvuga kubera uburyo yamukoze ku mutima".
Linda yongeye afata ifoto ari kumwe na Eddie uba urimo kumusoma ku gahanga, avuga ko ariyo igiye kuba Wallpaper ye muri telefone kugeza igihe azabonera indi. Yatangaje kandi ko yabonye Imana mu mukunzi we Eddie Mico yise Baby, yongeraho ati "Ndagukunda".
Linda na Eddie baryohewe cyane n’urukundo
Uyu mukobwa akoze ibi nyuma y’iminsi micye cyane, akorewe indirimbo n’umukunzi we Eddie Mico. Ni indirimbo yitwa "God Did" igaragaramo amashusho y’igihe yambikwaga impeta. Eddie Mico yabwiye Paradise.rw ko iyi ndirimbo yayihimbiye umukunzi we Linda, gusa n’abandi bose bakundana bashobora kuyifashisha.
Hari tariki 11.12.2022 ubwo Eddie Mico yashingaga ivi ku butaka, agasaba Linda kuzamubera umugore, undi agahita amubwira YEGO. Ni umunsi utazibagirana mu buzima bw’uyu musore ndetse n’uyu mukobwa bahuriye ku kuba bombi ari abahanzi ba Gospel bakaba n’aba Producer.
Kamikazi Linda uzwi mu ndirimbo "Umubavu" Ft Serge Iyamuremye, akimara kubona ko Eddie Mico agiye kumwambika impeta, yaraturitse ararira kubera ibinezaneza byari byuzuye umutima we. Yahise amubwira YEGO, yambikwa impeta n’umusore yihebeye, barahoberaa biratinda, abari muri ibyo birori bavuza impundu n’akaruru k’ibyishimo.
Kuva ubwo kugeza uyu munsi, aba bombi bari mu kibatsi cy’urukundo, ndetse Eddie Mico byamwanze munda ahitamo guhimbira indirimbo umukunzi we. Ni indirimbo yise "God Did" bisobanuye mu Kinyarwanda ngo "Imana yarabikoze".
Iyi ndirimbo yasohotse iri kumwe n’amashusho yayo meza cyane, arimo n’ayafatiwe mu birori Eddie Mico yambikiyemo impeta umukobwa wamurutiye abandi bose, uwo akaba ari Linda Kamikazi uzwi mu ndirimbo "Umubavu" yakoranye na Serge Iyamuremye.
Eddie Mico wamamaye mu ndirimbo "Real Swagg", yanditse kuri Instagram ko "God Did" yayikoreye umukunzi we yise Umwamikazi, ayikora amutunguye na cyane ko yavuze ko ari impano yamugeneye. Yavuze ko mu gihe cya vuba bazasangiza abantu ukantu ku kandi k’uko byari bimeze ubwo Eddie yambikaga impeta Linda.
"God Did" ni indirimbo yanditswe na Eddie Mico afatanyije na MOK Vybz. Mu buryo bw’amajwi, yatunganyijwe na Eddie Mico hanyuma Mix & Mastering bikorwa na Action. Amashusho yakozwe na Intsinzi Creative & Heart Music Studio. Imirimo yo gutunganya iyi ndirimbo yakozwe na Heart Music Studio ya Eddie Mico n’umukunzi we Linda.
Imitima iravuza ubuhuha!!
Eddie yakoreye Linda indirimbo
Eddie Mico na Linda baritegura kurushinga
Linda yasazwe n’ibyishimo asuka amarira
Inshuti zabo zishimiye intambwe bateye
Ntibazibagirwa ibi bihe
Barahoberanye biratinda