× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 4 ugomba kwitondera mu bukwe bwawe kuko bibangamira abatumiwe

Category: Love  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Ibintu 4 ugomba kwitondera mu bukwe bwawe kuko bibangamira abatumiwe

Biragoye gushimisha abantu bose, ariko nanone ubukwe bugomba kuba ari ibirori by’ibyishimo ku babyitabiriye.

Ibi ni ibintu bine by’ingenzi byagufasha kugira ubukwe bwiza ababutashye bakabwishimira.

1. Guhitama indirimbo mbi cyangwa umuziki uvugira hejuru

Bigomba kuba ari ibirori by’ubukwe si konseri bityo rero ugomba kwirinda gushyiraho umuziki usakuza cyane kuko bibabangama cyane. Ikindi ugomba kwitondera ni ubutyo uhitamo indirimbo ukina, zigomba kuba ari indirimbo zakundwa na bose muri rusange

2. Kwitondera umubare w’imbwirwa ruhame zizahavugirwa

Ijambo ryose rifatwa mu bukwe nk’ingenzi kandi hari uburyo binaburyoshya ariko ugomba kwitonda kugira ngo bitagera aho bibangamira ababwitabiriye. Ubundi byaba byiza izo mbwirwa ruhame zitarenze enye biramutse zikabije.

3. Gutuma habaho intera y’igihe kinini hagati y’ubukwe na reception

Intera nini hagati y’ubukwe na reception (kwiyakira) ni ibibi cyane kuko bibangamira abatumirwa ku buryo bishobora no gutuma hari abahitamo kujya muri kimwe muri ibyo, biba byiza iyo hatarimo intera bakava mu bwiza bajya mu bundi ntagihe kinini giciyemo.

4.Imirongo miremire yo gutonda mu gihe cyo gufata amafunguro

Ibi ni bibi cyane kuko hari n’abagira ubute bwo kujya gutonda, bakabivamo. Icyiza rero washyiraho abantu bahagije bo gufasha abantu muri iyo gahunda cyangwa ugashyiraho bife nyinshi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.