× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya abantu 3 babayeho imyaka myinshi kuva Isi yaremwa! Nta n’umwe wamaze umunsi umwe imbere y’Imana

Category: History  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Menya abantu 3 babayeho imyaka myinshi kuva Isi yaremwa! Nta n'umwe wamaze umunsi umwe imbere y'Imana

Kuri uyu munsi, uburambe cyangwa igihe umuntu amara ku isi bugenda butandukana bitewe n’aho atuye, imirire, n’ibindi.

Ibyica abantu mu buryo butunguranye byabaye byinshi. Impanuka, ibyorezo by’indwara, intambara n’ibindi bituma bamwe bapfa imburagihe.

Mu Rwanda ho uburambe muri uyu mwaka ushize wa 2022 bwageze ku myaka 69 gusa kandi na bwo habayeho ukwiyongera gukabije.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, kigaragaza ko ubu umunyarwanda ageze ku myaka 69 y’uburambe, ni mu gihe nko mu 1978, iyo myaka yari 46.4.

Perezida Kagame yagize ati “Muzi aho twahereye ubwo? Uwageraga ku myaka 40 yabaga yagerageje, byabaga ari amahirwe, ariko ubu umunyarwanda yageza ku myaka 69, kandi 69 ni imwe mu myaka yo hejuru no ku isi hose, ntabwo ari yo ibanza hari abagera hejuru gato, ibikorwa bimwe tuvuga, umuntu abishyize muri ubu buryo nibwo byumvikana.”

Ibi yabivugiye mu nama y’Umushyikirano yabereye muri Convention Centre ku nshuro ya 18.
Umwanditsi wa Zaburi, Dawidi yagize ati: “Iminsi y’imyaka yacu ni imyaka mirongo irindwi, ariko kandi nitugira intege nyinshi ikagera kuri mirongo inani. Nyamara ibyiratwa byayo ni imiruho n’umubabaro, Kuko ishira vuba natwe tukaba tugurutse (Zaburi 90:10).”

Ese ni uku byahoze ? Bibiliya ivuga abantu bamaze imyaka igera hafi ku gihumbi. Abo ni Metusela, Nowa na Adamu.

1. Metusela

Metusela yamaze imyaka myinshi cyane. Ni we waramye imyaka myinshi kurusha abandi bose. Ibi bigaragara mu gitabo k’Itangiriro.

“Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’icyenda, arapfa (Itangiriro 5:27).”

Uyu mugabo yabyawe na Henoki ni na we waje kuba sekuru wa Nowa. Umwana we Lameki ni we wabyaye Nowa. Ibi biri mu mirongo ibanziriza ikanakurikira uyu wa 27.

2. Nowa

Nowa ni we muntu wa kabiri wamaze imyaka myinshi. “Iminsi yose Nowa yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itanu, arapfa (Itangiriro 9:29).”

Uyu ni umwuzukuru wa Metusela, akaba ari na we warokoye isi yose, yaba abantu n’inyamaswa binyuze ku kwizera kwe. Iyo Nowa atabaho umwuzure wari kurimbura byose ntihagire igisigara.

3. Adamu

Adamu ni we muntu wa mbere wabayeho ku bemera Imana n’Ijambo ryayo Bibiliya. Gusa si we waramye myinshi kurusha abandi.

“Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itatu, arapfa (Itangiriro 5:5).”

Ese wari uzi ko muri aba bose ari nta n’umwe wamaze umunsi umwe imbere y’Imana? Soma muri Zaburi ya 90: 4.

Kugeza ubu, nta wundi muntu uzwi warengeje iyi myaka. Uwo waba uzi wamwandika ahagenewe gutangirwa ibitekerezo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.