× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya impamvu BSR yatangije ubukangurambaga #ShyigikiraBibiliya n’uko watanga inkunga yawe

Category: Ministry  »  August 2023 »  Editor

Menya impamvu BSR yatangije ubukangurambaga #ShyigikiraBibiliya n'uko watanga inkunga yawe

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) watangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bwitwa "Shyigikira Bibiliya" bugamije kugabanya igiciro gihanitse cya Bibiliya.

Gutangiza ubu bukangurambaga byabereye muri Kigali Convention Center kuwa Mbere tariki 21 Kanama 2023. Buzamara amezi atatu, ariko ashobora kwiyongera.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda Society - BSR) uvuga ko ubu bukangurambaga "Shyigikira Bibiliya" bushobora kuzaba ngarukamwaka. Buri wese arasabwa kugira ruhare mu gushyigikira Bibiliya.

Raporo ya UBS ivuga ko Bibiliya itaragera nibura kuri 30 ku ijanma y’abatuye isi bikaba biteye impungenge ku kujyana ubutumwa bwiza.

Bibiliya yuzuye (full Bible) imaze imyaka 66 igeze mu Rwanda iri mu rurimi rw’ikinyarwanda ikaba kuba igikoresho nkenerwa mu by’ibanze umuntu akenera buri munsi.

Bibiliya kandi nyuma yo gushyirwa mu Kinyarwanda yegeranijwe mu nyandiko imwe kuko ibumbiye hamwe ibitabo byinshi.

Ibigo bifite ubushobozi bwo gutunganya Bibiliya neza bifite icyicaro cyabyo mu bihugu bya Koreya,itunganywa n’ibigo bikomeye byo muri Koreya ndetse n’ibihugu bya Scandinavia bityo bikaba bitwara ikiguzi kinini mu kugirango iboneke.

Bisaba kandi imbaraga nyinshi mu mafaranga n’abakozi kugirango Bibiliya igere kuri buri wese hirya no hino mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ugerageza gukora ibishoboka byose kugirango Bibiliya iboneke.

Bibiliya imwe itwara nibura amadolari 100 cyangwa ibihumbi birenga ijana by’amanyarwanda kandi nibura 85 ku ijana yavaga mu bagiraneza kugeza ubu bamaze kugabanuka umunsi ku wundi.

Mu mwaka icumi ishize ,abaterankunga ba Bibiliya bagabanutse ku kigero cya 87 ku ijana.

Ibi byatewe n’uko benshi mu bayiteraga inkunga Bagiye bitaba Imana, abandi barashaje imitungo bayiraga abana babo ariko ntibabaraga umutima bityo benshi muri bo bayobotse gutera inkunga ibindi bitari Bibiliya.

Buri mwaka BSR ikenera nibura bibiliya ibihumbi 200 kugirango ibashe guhaza ubusabe bw’abazikeneye. Kugira ngo iyi ntego igerweho haba hakenewe ingengo y’imari ya miliyari enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Kubera iki ubu bukangurambaga?

Kubera impamvu zose zavuzwe haruguru zirimo kugabanuka kw’abaterankunga kandi ikiguzi cyo gikomeza kuzamuka umunsi ku wundi bitewe n’ibihe,BSR irasaba buri wese gutera inkunga bibiliya uko ashoboye.

Ni gute watera inkunga uyu murimo?

Turabasaba tubinginga kubw’imbabazi z’ Imana ngo mutere inkunga Bibiliya binyuze ku buryo bukurikira:

Code ya Mobile Money (051766)
Compte Bancaire
www.biblesociety-rwanda.org/donate
World remit: +250 788 304 142
Money/Western Union: Bible Society of Rwanda Tel: :+250 788 304 142

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.