Umuhanzikazi akaba n’Umunyamakuru Uwineza Clara wa RBA afite impano zitandukaye ari nazo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru yacu.
Clara Uwineza yageze muri RBA ikitwa ORINFOR. Amaze imyaka 19 mu mwuga w’itangazamakuru. Yaminuje mu ishuri ry’itangazamakuru rya ICK i Muhanga. Amaze kumenyekana mu gukina filime aho yamamaye cyane muri Indoto akinamo ari Mama Mimi.
Gukina filime yabitangiye kuva mu bwana bwe aho yakinaga udukino (scene) muri Sunday School ku rusengero, agakina ari Bikiramariya nyina wa Yezu.
Uwineza Clara yatangarije Paradise.rw ko afite impano nyinshi mu gukorera Imana. Yagize ati"Mu bwana bwanjye natojwe kuba muri korari ku rusengero nakinaga ndi Bikiramariya nyina wa Yesu Kristo, nabifatanya no kuririmba mu ijwi rya Alto".
Yavuze ko ari ho uburyohe bwo kuririmba no gukina scene byavuye. Uwineza Clara akomeza avuga impano zitandukanye afite, ati"Mu mpano maze kumenya mfite harimo gukina amaflime, kuririmba, guhumuriza abihebye, Urukundo ruzira uburyarya n’ubunyamakuru".
Akomeza avuga ko nubwo akina nk’umugome ariko yerekana n’ubumuntu ko yahinduka, akaba ashishikariza abandi kuyoboka ingoma y’ijuru. Ujye ureba filime Indoto ica kuri Televiziyo Rwanda uzamubonamo unarebe uko yitwara, ni umuhanga cyane.
Mu bijyanye n’umuziki, Uwineza Clara wakoze kuri Radio Maria na Salus, ubu akaba akora kuri Radiyo Rwanda, yavuze aho akomora inganzo yo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Rap.
Ati "Mu ndirimbo zirenze imwe n’izindi zikiri muri project, harimo iyitwa AMEN yasohotse kuwa 25/02/2022, hari ku munsi w’isabukuru yanjye y’amavuko aho nashimaga Imana aho igejeje ikora ibitangaza".
RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMEN" YA CLARA UWINEZA
RYOHERWA N’INDIRIMBO ’NDAGUSHIMIYE’ YA CLARA UWINEZA