× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Minisitiri yambwiye ko amasengesho yanjye ari guhindura ibintu - Véronique Kilumba Nkulu

Category: Ministry  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Minisitiri yambwiye ko amasengesho yanjye ari guhindura ibintu - Véronique Kilumba Nkulu

umukristo w’ukuri yanabifatanya na Politike

Véronique Kilumba Nkulu ni umukatolike ushikamye ndetse wabaye umushumba wa Charismatique muri paruwasi muri Diyosezi (Diocèse) ya Kamina, RD-Congo, magingo akaba Minisitiri wungirije w’ubuzima muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo

Uyu mubyeyi w’abana 4 akaba n’umubyeyi w’abana barenga 50 b’imfubyi, yatangaje ko bishoboka rwose kuba umukristo ukanakora Politiki.

Nyuma y’urupfu rw’umugabo we mu 2003, Véronique Kilumba yahisemo kwinjira muri Sosiyete Sivile ashingwa iterambere ry’umugore ndetse no guharanira uburenganzira bw’abana.

Mu 2015 yinjiye mu ishyaka PND (Parti national de la démocratie et du développement (PND).

Maze muri mata 2021, agirwa Minisiteri wungirije w’ubuzima. Mu rugendo rwe avuga ko nta kintu kidashoboka kuba mu byizerwa ukanakora Politiki.

Akimara kugirirwa icyizere ntiyahagaritse gusenga no kwitabira misa ndetse yakomeje kuba umwe mu ba Charismatique bakomeye.

Yitabiraga misa ya mu gitondo mbere yuko agera mu biro ndetse akajya anaboneka mu nama ya paruwasi kuri paroisse Sacré-Cœur.

Yagize ati "Na Minisitiri arabizi ko kuwa Gatatu ari umunsi wanjye wo gusenga ndetse yambwiye ko amasengesho yanjye ari guhindura ibintu muri Minisiteri".

Yakomeje avuga ko umukristo w’ukuri yanabifatanya na Politike.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.