× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu Bwongereza: Umuganga yababariwe kurengera amahame y’umwuga ubwo yasengeraga ufite uburwayi bwo mu mutwe

Category: Amakuru  »  September 2023 »  KEFA Jacques

Mu Bwongereza: Umuganga yababariwe kurengera amahame y'umwuga ubwo yasengeraga ufite uburwayi bwo mu mutwe

Mu 2022, umuganga witwa Richard Scott yasengeye umurwayi we bafatanye ibiganza. Uyu murwayi yari arwaye uburwayi bwo mu mutwe, ku buryo binashidikanwa ko yaba ariwe wifatiye uyu mwanzuro cyangwa se niba hatarabayeho guhatirizwa.

Dr. Richard Scott umaze igihe kinini muri uyu mwuga, ubwo yabazwaga ku byo yashinjwaga na nyina w’umurwayi wari ufite imyaka 19 gusa, yasubije ko ibyo yakoze yumva nta kosa ririmo cyane cyane ko uyu murwayi utatangajwe amazina ariwe wamwisabiye kumufasha kwegera Umuremyi dore ko yumvaga ari byo byamufasha, muganga Richard nawe ntiyazuyaje yahise amufasha.

Ihuriro ry’abaganga bo mu Bwongereza ryitwa The Medical Practitioners Tribunal, ryanzuye ko mu by’ukuri ibyo muganga Richard yakoze nta cyaha kirimo ariko nanone bakabifata nk’ikosa rigaragaza ubunyamwuga buke mu kazi.

Ikindi kandi wamenya kuri uyu muganga w’umukristu Dr Richard Scott si ubwa mbere yaba ahawe gasopo ku bijyanye no gusengera abarwayi avura. Mu mwaka wa 2012 nabwo yigeze gufatirwa muri icyo gikorwa birangira ahawe gasopo ya mbere n’urwo rugaga rw’abaganga.

Kandi iyo uhawe gasopo biba bishoboka ko banakwambura ubushobozi bwo kuba umuganga muri bo. Kugeza kuri ubu haracyari kwibaza ku bijyanye no kumuha ibaruwa yindi imuha gasopo bamubuza gusengera abarwayi, nk’uko we abyigaragariza nta kosa abona afite.

Tugarutse inyuma gato nyuma yo kubwira abo asengera iby’imbaraga zihambaye z’Imana, abaha n’impano ya Bibiliya nk’uko Christian Today ducyesha iyi nkuru yabitangaje.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.