Umunyeshuri wigaga muri kaminuza ya Gikirisitu yiciwe mu Majyaruguru ya Uganda ku ya 14 Mata azira gusangiza ibya Kristo abayisilamu, nk’uko umunyeshuri mugenzi we yabitangaje.
Yeremiya Mwanga, umunyeshuri mu mwaka wa kabiri muri kaminuza ya Gikristo muri Uganda i Lira, mu Karere k’Amajyaruguru, yiciwe mu cyumba cye ku ishuri aho hakaba iburasirazuba muri Lira. Yari afite imyaka 24.
Mwanga yavukiye mu Karere ka Kapchorwa, mu burasirazuba bwa Uganda, aho umunyeshuri w’umuyisilamu ku ishuri ushinjwa kumwica na we yari atuye.
Inshuti ya nyakwigendera yatangarije ikinyamakuru Morning Star News ati: “Yeremiya yinubiye ubutumwa bwatanzwe n’umwe mu banyeshuri bamukangisha kumwica azira kuyobya Abayisilamu ababwira Ubutumwa bwiza bwa Kristo ndetse no kubahindurira imyizerere ya gikristo mu ishuri.” “Yasabye amasengesho ya rusange y ’Abakristo.”
Ati: "Nanyuze kuri terefone, nasanze ubutumwa buteye ubwoba bwaturutse ku munyeshuri w’umuyisilamu wabaye na Kapchorwa nawe". Ati: “Najyanye telefoni ku buyobozi bw’ishuri babimenyesha abapolisi.”
Ukekwaho icyaha witwa Chengalat gusa, yabuze ku ishuri. Abapolisi i Lira bavuganye n’abapolisi ku biro by’abapolisi bo mu mujyi wa Kapchorwa, bafata Chengalat muri uyu mujyi. Inshuti ya nyakwigendera yavuze ko Chengalat yazanywe i Lira kugira ngo akurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi.
Ubu bwicanyi bubaye mugihe harimaze iminsi haba n’ ubundi bwinshi, n’ibindi bikorwa by’ iterabwoba byo gutoteza abakirisitu muri Uganda byagumye kugenda bigaragara, hakaba hari haciyeho iminsi hagaragara ibikorwa nk’ ibi nkuko tubikesha morning stars dukesha iyi nkuru
Itegekonshinga rya Uganda n’andi mategeko ateganya ubwisanzure bw’amadini, harimo n’uburenganzira bwo kwamamaza ukwemera kwawe, harimo no kuba wava mwi itorero rimwe ukajya muri ndi. Abayisilamu bagize 12% by’abaturage ba Uganda, bakaba biganje cyane mu burasirazuba bw’igihugu.