Korali La Trompette ikorera umurimo w’ivugabutumwa ku itorero rya Ruvumera Paroisse ya Gahogo, Ururembo rwa Nyabisindu, mu karere ka Muhanga, mu ntara y’ amajyepfo y’u Rwanda .
Korali La Trompette ni imwe mu makorali ahagaze neza mu karere ka muhanga. lyi korali iri gukora umunsi ku wundi aho iri gusimburanya indirimbo mu matwi y’abanyarwanda.
Ni mu minsi mike ishize ishyize hanze indirimbo bise "Unyuzuze umwuka wera" ndetse na "Bibwire Yesu". Ni indirimbo zikiri gutembera mu mitwe y’abantu ku bw’amagambo meza akubiye muri izi ndirimbo.
Kuwa 21 Nyakanga 2024 ni bwo iyi korali izerekeza mu rugendo rw’ivugabutumwa ku itorero rya Gashyekero muri Paruwase ya Gatenga aha ni mu mujyi wa Kigali.
La trompette imaze imyaka 24 aho ijyana ningengabihe. Ni korali yatangiye umurimo mu mwaka 2000, aho 1 yatangiye ari abanyeshuli gusa gusa nyuma yaje guhabwa izina mu mwaka wa 2012 "La trompette" ari naryo zina ifite kugeza ubu.
Kiri ubu iyi korali igizwe n’urubyiruko ndetse n’abagabo n’abagore, album y’amajwi (Audio) yabo yambere yagiye hanze mu mwaka 2012 yitwa "Ntutinye".
Ifite umwihariko kuko irimo ibyiciro bibiri by’abaririmbyi. Aba teranira kuri iri torero rya Ruvumera 80 ,ndetse n’abo abenshi dukunze kwita Diaspora 46, bose hamwe bagizwe n’abaririmbyi 126.
La Trompette ikaba ifite alubumu 2 z’amajwi ndetse n’imwe ya videwo. Ntutinye 2012 & Urashoboye 2015 (Audio Album), Ntutinye 2012 (Video Album)
La Trompette Kandi ifite intego yo kwampamaza ubutumwa bwiza hafi na kure babwira abantu inkuru nziza ya Yesu Kristo ko ari byose ku muntu wese umufite ".