× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mu gukina Football babanza Imana imbere- CFC WFC Day wabaye umunsi w’umugisha ku bakobwa bafite impano

Category: Sports  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Mu gukina Football babanza Imana imbere- CFC WFC Day wabaye umunsi w'umugisha ku bakobwa bafite impano

Mu Karere ka Rwamagana, CFC WFC Day, ni umunsi wabaye umugisha mu guteza imbere impano z’abakobwa bazi gukina umupira w’amaguru, bishingiye ku ndangagaciro za Gikristo.

Ishuri rya Center For Champions TSS rishingiye ku ndangagaciro za Gikristo rikorera muri AEE Rwanda ryateguye igikorwa cyiswe “CFC WFC Day” cyabaye ku wa 30 Nzeri 2025, aho ryamuritse ku mugaragaro abakinnyi baryo b’ingeri zitandukanye mu ikipe y’abakobwa ya CFC WFC, rigamije gushimira Imana ku rugendo imaze kubagezaho no guhamya intego yo gukomeza kubaka impano binyuze mu kubaka umubiri, kandi bita no ku by’umwuka.

Ikipe ya CFC WFC igizwe n’abakinnyi biga muri iri shuri mu byiciro bine: U13, U15, U17 na U20, bose barerwa mu murongo wa Gikristo. Umunsi wateguwe waranzwe no kumurika aba bakinnyi ku mugaragaro, hanakinwa umukino wabahuje: abakiri bato (U13 & U15) bakina n’abakuze (U17 & U20), urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, ariko insinzi nyakuri yabaye ukwishyira hamwe no guhimbaza Imana binyuze mu mikino.

Ikipe ya CFC WFC yamaze kwiyandikisha mu cyiciro cya kabiri cy’amarushanwa ya FERWAFA y’abari n’abategarugori 2025/2026, ikaba ifite intego yo kuzamura impano z’abakobwa mu mupira w’amaguru, ariko byose bikorwa hubahirizwa ihame rya AEE ryo kurera mu buryo burimo inyigisho z’Ijambo ry’Imana, gukunda Igihugu no kuba indorerwamo y’urukundo rw’Imana mu byo bakora byose.

Uyu munsi mukuru wo gushimira Imana witabiriwe n’abayobozi barimo Nikita Gicanda, ushinzwe umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori muri FERWAFA, hamwe na Kanamugire Fidele, ushinzwe iterambere ry’umupira muri FERWAFA. Bagaragaje ko banyuzwe n’imyiteguro, ubushake n’ubuhanga bw’abakobwa, babizeza ubufatanye mu rugendo rwabo.

By’umwihariko, bamwe mu bakinnyi b’amakipe akomeye barimo Gikundiro ukinira Rayon Sports WFC n’Amavubi, na we yashishikarije aba bana gukora cyane ariko bahereye ku gukunda Imana no kuyubaha, kuko ari yo itanga imigisha.

Umuyobozi wa Center For Champions TSS, Bwana Habyarimana Canisius, yashimiye Imana ku byo imaze gukora ibinyujije muri AEE Rwanda, avuga ko iri shuri rizakomeza kurera abana mu buryo bwuzuye: ubwenge, umuco, siporo no mu buryo bw’umwuka. Yashimiye Akarere ka Rwamagana, FERWAFA n’abandi bafatanyabikorwa ku ruhare bagira mu guteza imbere uburere bw’abana b’abakobwa.

Ikipe ya CFC WFC ntishaka gusa gutsinda ku kibuga, ahubwo ishaka no guhindura ubuzima bw’abana b’abakobwa, ikabafasha kuba intangarugero mu Gihugu no hanze yacyo – ibyo byose bikaba mu mujyo wo “kubaha Imana mu byo dukora byose” (Abakolosayi 3:23), dore ko kubaha Imana ari yo ndangagaciro ya mbere muri 11 zose bagize iz’ibanze.

Mu Karere ka Rwamagana, ku munsi wiswe CFC WFC Day, bashimiye Imana ku ntambwe bamaze gutera mu kuzamura impano z’abakobwa, babatoza kubaha Imana mbere na mbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri ni byiza center for champion turabishimiye muri D2 nibitaribi imana izabikora Kandi imbere ni heza courage Kandi congratulation ⚽🏃👏👏👏

Cyanditswe na: Arnold muhire  »   Kuwa 02/10/2025 18:28