× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mugabe Assiel ugarukanye imbaraga yasohoye indirimbo "Mu Mahema" yashibutse ku burwayi bw’umugore we-VIDEO

Category: Artists  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mugabe Assiel ugarukanye imbaraga yasohoye indirimbo "Mu Mahema" yashibutse ku burwayi bw'umugore we-VIDEO

Mugabe Assiel umwe mu baramyi bamaze igihe kinini baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri ubu yasohoye amashusho y’indirimbo yise "Mu mahema".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Mugabe Assiel yagize ati "Iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo mfata nk’inzozi zanjye". Abajijwe imvano yo kugereranya iyi ndirimbo ndetse n’iyerekwa rigari afite, yavuze ko ashingira ku gitekerezo ubwacyo, imyandikire, ubwiza bw’amajwi yayo ndetse n’amashusho yayo.

Uyu muramyi umaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zikora ku mitima ya benshi avuga ko ashimira Imana yamuhaye amagambo akwiye yo kwandikamo iyi ndirimbo mu gihe yari ari mu bihe bitoroshye byo kurwaza cyane umugore we afata nk’inshuti magara.

Assiel yasohoye iyi ndirimbo ashimira Imana ko yakijije umugore we mu buryo bw’igitangaza.
Indirimbo "Mu mahema" ikubiyemo ubutumwa buvuga ku byiza byo kuba mu mahema y’Uwiteka (Hari ubuzima, hari agakiza, hari byose).

Mugabe Assiel ubarizwa mu itorero rya Methodiste Libre i Gikondo, yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2019 aho yafatanyagagukora umuziki no kwigisha muri Kaminuza ya IPRC Kigali aho yigishaga ibijyanye n’ubwubatsi.

Uyu mucuranzi w’umuhanga azibukirwa ku gitaramo cy’amateka yatumiyemo itsinda rya New Melody, Serge Iyamuremye, Kalimba Julius ndetse na DJ Spin kabuhariwe mu kuvangavanga imiziki. Iki gitaramo cyabaye kuwa 3/3/2019 kibera munzu mberabyombi y’ahahoze IPRC Kigali.

Muri iki gitaramo, uyu muramyi yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze nziza nka Arangose, Urera, Uri Umwami, Inzira, Ndidegembya n’izindi. Iki gitaramo cyiswe "Campus Outreach Gospel Concert" cyagaragaje ko uyu muramyi yahamagawe n’Uwiteka kandi ko afite ubwami butajegajega mu mitima y’abakunzi ba Gospel by’umwihariko mu rubyiruko.

Mu kwezi kwa 6/2018, uyu muramyi yari yasohoye indirimbo "Urera" yakoranye na Aimee Uwimana. Mu kwezi kwa cyenda 2019, Assiel Mugabe afatanyije n’abanyamerika Randy&Sandy bakoze igitaramo cyo kuramya birenze umupaka (Overseas Worship Experience).

Iki gitaramo cyasozaga amahugurwa yahawe abahagarariye abaririmbyi bo muri Methodiste Libre kikaba cyarabereye ku Kicukiro mu mugi wa Kigali, kuwa 22/09/2019. Cyasojwe benshi badashaka gutaha bitewe n’ibihe byo guhemburwa byaranze iki gitaramo.

Uyu muramyi waje kurwaza umugore we igihe kirekire yatangarije Paradise.rw ko byakomye mu nkokora imishinga myinshi yari afite muri Gospel dore ko yari umwe mu baririmbyi bagarukagwaho mu biganiro bitandukanye.

Nyuma y’ibi bihe by’umwijima akaba yatangarije Paradise.rw ko ubu yahagurukanye imbaraga nyinshi kandi akaba yizeye ko Umwami Imana izamushoboza kugera ku nzozi ze.

Mugabe Assiel arashima Imana yamwiyeretse mu burwayi bw’umugore we

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MUGABE ASSIEL

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.