× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Musenyeri Simon Habyarimana wahawe ubupadiri mu 1975 yitabye Imana

Category: Leaders  »  April 2023 »  Editor

Musenyeri Simon Habyarimana wahawe ubupadiri mu 1975 yitabye Imana

Musenyeri Simon Habyarimana uzwi cyane muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023, aho yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani.

Habyarimana Simon yahawe izina ry’icyubahiro rya ‘Musenyeri’ nyuma y’uko abaye igisonga cy’Umwepiskopi muri Diyosezi ya Ruhengeri mbere ya 1994, aho kuva muri uwo mwaka yakomereje ubutumwa bwe mu mahanga, akaba yitabye Imana aba mu gihugu cy’u Butaliyani.

Amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mata 2023, mu butumwa bwakomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, bwifuriza Musenyeri Habyarimana iruhuko ridashira.

Nta makuru yahise atangazwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda ku rupfu rwa Musenyeri Habyarimana, ariko amakuru Kigali Today ducyesha iyi nkuru yakuye muri bamwe mu bakirisitu ba Kiliziya Gatolika bamuzi, aremeza ko yitabye Imana.

Radio Maria Rwanda, igitangazamakuru cya Kiliziya mu Rwanda, yemeje ayo makuru aho ku rubuga rwayo rwa Twitter yanditse ubutumwa bugira buti “Musenyeri Simon Habyarimana wa Diyosezi ya Ruhengeri yitabye Imana ku wa Kabiri tariki 11 Mata 2023.

Yaguye mu gihugu cy’u Butaliyani, akaba atabarutse afite imyaka 73 y’amavuko. Avuka muri Paruwasi ya Nemba, akaba yari amaze imyaka isaga 48 ari Umusaseridoti”.

Radio Maria Rwanda yakomeje igira iti “Musenyeri Simon Habyarimana yakoze imirimo itandukanye muri Diyosezi ya Ruhengeri, aho yanabaye Igisonga cy’Umwepiskopi”.

Musenyeri Habyarimana wari ufite imyaka 73 y’amavuko, yahawe Ubupadiri mu 1975.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.