× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Muze tuboroge: Muri Koreya ya Ruguru bakatiye igifungo cya burundu umwana w’imyaka 2 azira gutunga Bibiliya

Category: Leaders  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Muze tuboroge: Muri Koreya ya Ruguru bakatiye igifungo cya burundu umwana w'imyaka 2 azira gutunga Bibiliya

Mu gihe isi ihanganye n’intambara n’ihungabana ry’ubukungu, hari abandi bantu bahangayise, bahanganye no kuba batarabona uburenganzira bwo gusenga mu mutuzo. Dukwiriye kuboroga, dusengera Abakristo bo muri Koreya ya Ruguru no muri Afurika bakorerwa iyicarubozo.

Mu bihugu by’u Burengerazuba bwa Afurika, Koreya ya Ruguru, no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, abakristo barimo guhura n’iyicarubozo, gufungwa, ndetse no kwicwa bazira ukwemera kwabo. Ubutumwa bwo kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga bugaragaza uburibwe bw’abemera bataramenyekana ariko bahagaze gitwari mu kwemera kwabo.

Raporo zitandukanye, harimo iz’amashyirahamwe nka Open Doors n’andi arengera uburenganzira bwa muntu, zigaragaza ko Koreya ya Ruguru ari cyo gihugu cya mbere gikandamiza Abakristo.

Kugaragara ufite Bibiliya bishobora gutuma afungwa cyangwa kwicwa, ndetse n’umwana agafatwa nk’umunyabyaha binyuze muri politiki yiswe “collective guilt”, aho icyaha cy’umuntu gikurikiranwa no ku muryango we.

Mu mwaka wa 2009, bivugwa ko muri Koreya ya Ruguru, umwana w’imyaka 2 yafungiwe hamwe n’umuryango we wose nyuma yo gufatanwa Bibiliya, icyaha gifatwa nk’ubugambanyi kuri Leta.

Nk’uko raporo zimwe z’ibigo birengera uburenganzira bw’abemera zibivuga, bose bakatiwe gufungwa burundu, bagafungirwa mu kigo gikorerwamo akazi katoroshye. Nubwo aya makuru atemejwe n’ubucamanza bwigenga, agaragaza ubukana bw’ivangura n’iyicarubozo Abakristo bahura na byo muri icyo gihugu.

Biravugwa ko Abakristo bagera ku 70,000 bafungiye mu bigo bya gisirikare, bakaba bari gukoreshwa imirimo ivunanye. Nubwo bimeze bityo, itorero ryo mu bwihisho (Underground Church) riracyariho kandi rikomeje gukura mu ibanga, abantu batinya gufatwa ariko bagakomeza gusenga no kubwira abandi ubutumwa bwiza.

Mu bihugu nka Nijeriya, Kongo, Azerbaijani, na MENA (Middle East and North Africa), abakristo bahura n’ubwicanyi bwa hato na hato, iterabwoba, cyangwa kwirukanwa mu byabo. Abatuye muri ibi bihugu bavuga ko batakibasha no kuvugira amasengesho mu ruhame. Abandi bacibwa imitwe cyangwa bagaterwa amabuye bazira gusa kwemera Yesu Kristo.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga barimo gusaba isi kwibuka aya mahano. Umwe muri bo yavuze ati: “Turambiwe kubona inkuru z’iyicwa ry’Abakristo ariko nta cyo tubikoraho. Twari dukwiye no kujya mu mihanda nk’uko byakozwe kuri Gaza, byibura amahanga akamenya ko tutacecetse.”

Isi yugarijwe n’ivangura n’urwango rushingiye ku myemerere. Ariko ukwemera gukomeye kw’Abakristo bo mu bihugu bikandamiza ukwemera ni isomo riremereye ku bemera hirya no hino ku isi. Muze tuboroge, tubasabire, tubibuke, kandi aho bishoboka dutume ijwi ryacu rigera kure mu kubavuganira ku Mana.

Ibipimo n’imibare bikubiye hano byaturutse mu bushakashatsi bwa Open Doors 2025 World Watch List.

Muri Koreya ya Ruguru birakabije, aho umwana w’imyaka 2 yakatiwe gufungwa burundu azira gutunga Bibiliya, agafunganwa n’ababyeyi be mu kigo gituma bakoreshwa ubucakara.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.