Raporo nshya yasohowe n’imiryango irimo Article 18, Open Doors, CSW na Middle East Concern igaragaza ko mu 2025 Abakristo 254 batawe muri yombi muri Iran bazira ukwizera kwabo.
Iyo raporo yise “Scapegoats” ivuga ko Abakristo bakomeje gushyirwa mu majwi no kugirwa ibitambo mu bihe by’imvururu za politiki n’igitutu cyiyongereye muri icyo gihugu.
Abenshi mu bafashwe bashinjwe “gukwirakwiza propaganda irwanya idini ya Islamu,” hakoreshejwe amategeko ahana abavugwaho kurwanya idini.
Imibare igaragaza ko ibihano bikomeje gukazwa: nubwo umubare w’abakatiwe wagabanutse ugereranyije n’umwaka wabanje, imyaka yose y’igifungo bakatiwe yiyongereyeho igera ku myaka 280. Hari n’abagore n’abagabo bavugwaho gufungwa mu buryo bubabaje, bamwe bagakorerwa ibikorwa bibi muri gereza.
Nk’uko bigaragazwa na Open Doors, Iran iri ku mwanya wa 10 mu bihugu 50 bya mbere bitoteza Abakristo ku isi, n’amanota 87/100 ku gipimo cy’itotezwa cya 2026. Mu gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 92, Abakristo babarirwa hafi ku 800,000 gusa, kandi bakomeje gukorerwa ibibi bikomeye.
Abateguye raporo bagaragaje ko, nubwo bibanze ku kibazo cy’Abakristo, uburenganzira bwa muntu muri rusange bukomeje guhonyorwa muri Iran kuva impinduramatwara ya 1979 yabaho. Basabye ko igihugu cyagira abayobozi bubahiriza uburenganzira bw’abaturage aho kubakandamiza.
Isomo rikomeye twe turi mu mudendezo twakuramo ni uko ukwizera ari impano igomba kubahwa no kurindwa. Mu gihe hari aho Abakristo bafungwa cyangwa bakabuzwa guteranira hamwe kubera kwizera kwabo, twe dufite amahirwe yo gusenga, guterana no kuvuga ukwizera kwacu mu bwisanzure dukwiriye kubikora cyane.
Ibyo bikwiye kudutera gushimira, gukomera mu kwizera no kudaceceka kubera gutinya kunengwa. Umudendezo si uwo kwirara, ahubwo ni amahirwe yo gukorera Imana twisanzuye, gusengera abari mu bitotezo no gukoresha neza ijwi dufite mbere y’uko na wo waducika.
Abakristo bo muri Iran bitabiriye misa yo kwizihiza Noheli y’Abanyarumeniya (Armenian Christmas) kuri Katederali ya Saint Sarkis y’Abanyarumeniya i Tehran ku wa 6 Mutarama 2026.