× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika yagabye ibitero kuri Islamic State muri Nigeria kubera ihohoterwa rikorerwa Abakristu

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amerika yagabye ibitero kuri Islamic State muri Nigeria kubera ihohoterwa rikorerwa Abakristu

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye ibitero by’indege ku mitwe y’iterabwoba ya Islamic State (IS) ikorera muri Nigeria, nyuma y’uko iyi mitwe ikomeje kugaba ibitero bikomeye ku Bakristu.

Ibi bitero byagabwe cyane cyane mu bice byo hagati n’iby’amajyaruguru by’iki gihugu. Ibyo bitero byabaye ku munsi wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2025, bikaba byarabereye mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Nigeria, muri Leta ya Sokoto, ahari inkambi ebyiri za Islamic State.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru The New York Times, ibyo bitero byifashishije misile n’indege zitagira abapilote (drones), bikaba byarakozwe hashingiwe ku makuru y’ubutasi yasangijwe hagati ya Amerika na Nigeria. Ingabo za Amerika zishinzwe Afurika (AFRICOM) zatangaje kuri X ko ibyo bitero byakozwe ku bufatanye bwa hafi n’inzego z’umutekano za Nigeria.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze (Truth Social) ko ari we wategetse icyo gikorwa, avuga ko kigamije guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abakristu n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na Islamic State.

Yagize ati: “Uyu mugoroba, ku itegeko ryanjye nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagabye igitero gikomeye kandi cyica abarwanyi ba ISIS bo mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bwa Nigeria, bakomeje kwica Abakristu b’inzirakarengane ku rwego rutigeze rubaho mu myaka myinshi ishize.”

Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, na we yavuze kuri X ko Perezida Trump yari yaraburiye ko kwica Abakristu b’inzirakarengane muri Nigeria n’ahandi hose bigomba guhagarara, yongeraho ko Amerika yiteguye gukomeza ibikorwa bya gisirikare, agaragaza ko “hakiri ibindi bigikorwa.”

Mu myaka myinshi ishize, Guverinoma ya Nigeria yakunze gushinjwa kudafata ingamba zihagije mu kurinda Abakristu, nubwo ihohoterwa rimaze igihe rikorerwa mu gihugu. Hari abagerageje gusobanura ibyo bitero nk’amakimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi, ariko imiryango iharanira uburenganzira bw’idini ry’Abakristu ivuga ko ari ukwibasira Abakristu ku mugaragaro.

Ishami rya Open Doors rivuga ko muri uyu mwaka wonyine, Abakristu bagera ku 3,100 bishwe bazira ukwizera kwabo muri Nigeria, mu gihe ku rwego rw’isi yose abishwe ari 4,476. Nigeria iri ku mwanya wa 7 mu bihugu 50 biza imbere mu gutoteza Abakristu, ikaba ari na yo iza ku isonga mu gushimutwa kw’Abakristu, aho bagera ku 2,830 bashimuswe muri uyu mwaka.

Umuryango Society for Civil Liberties and Rule of Law wo muri Nigeria wo uvuga ko abishwe bashobora kugera ku 7,000 muri uyu mwaka. Mu mezi abiri ya nyuma y’uyu mwaka, abanyeshuri n’abarimu benshi bo mu ishuri Gatolika barashimuswe, nubwo nyuma bamwe barekuwe mbere gato ya Noheli, mu gihe abandi Bakristu bakomeje gushimutwa mu nsengero.

Mu minsi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize Nigeria ku rutonde rw’ibihugu byihariye bigaragaramo ihohoterwa rikomeye ku bwisanzure bw’idini (Country of Particular Concern), nyuma y’uko yari yaravanyweho n’ubutegetsi bwabanje. Perezida Trump yavuze ko “Ubukristu buri mu kaga gakomeye muri Nigeria,” ashimangira ko imitwe y’abahezanguni b’aba- Islam ari yo nyirabayazana w’ubwicanyi bukomeje.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’Abakristu, irimo Open Doors na Christian Solidarity Worldwide, yakiriye neza icyo cyemezo, ivuga ko nubwo kitahita gikemura ikibazo cyose, ari intambwe ikomeye mu kwemera ko Abakristu bo muri Nigeria bababaye cyane kandi bakeneye kurindwa byihuse.

Video yasohowe n’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaza misile zarashwe zivuye ku bwato bw’intambara bwa Amerika mu bitero byagabwe ku birindiro bya Islamic State muri Nigeria ku wa 25 Ukuboza 2025.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.