× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni inyenyeri 2 zaka bikomeye! Aloys Habi yifatanije na Charles Kagame bakorana "Indahiro" y’igitangaza

Category: Artists  »  September 2023 »  Grace Ishimwe

Ni inyenyeri 2 zaka bikomeye! Aloys Habi yifatanije na Charles Kagame bakorana "Indahiro" y'igitangaza

Umuhanzi Aloys Habi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanye cyane mu ndirimbo "Mbitse Inyandiko" yarebwe n’abarenga miliyoni kuri YouTube ndetse nyuma agakora n’igisigo cyiza cyakunzwe na benshi, yongeye gukora indirimbo y’igitangaza.

"Indahiro" ni indirimbo Aloys Habi yakoranye na Charles Kagame nawe ukora umuziki wa gospel wamenyekanye cyane mu ndirimo "Amakuru" yakunzwe bidasanzwe nayo ikaba yararebwe n’abarenga miliyoni n’igice. "Amakuru" yibutsa abantu bahiriwe guhindura amasengesho bakayerekeza mu mihana y’abandagaye. Charles Kagame abarizwa mu gihugu cya Australia.

Iyi ndirimbo yitwa "Indahiro" yanditswe n’umuhanzi w’umusizi Aloys Habi aburira mu buryo buzimije umwana w’Imana wese usa nk’aho ari kure amubwira ko yibagiwe amwe mu magambo ari mu ndirimbo agira ati "Ngo wajyaga usenga cyane none byarahindutse ngo wajyaga usoma ijambo kandi buri munsi ukuzuzwa ugahorana urukundo kandi ukirinda icyaha ariko inkuru zituruka aho ni uko wahindutse".

Iyi ndirimbo iteganyijwe kujya hanze kuri uyu wa 28/9/2023 saa munani kumbuga nkoranyambaga zose. Aloys Habi yabwiye Paradise ko impamvu yahisemo kuyikorana na Charles Kagame
mu gihe yayandikaga ntiyari azi uwo bazayikorana ariko mu gihe yasohoraga "Mbitse Inyandiko" ni bwo yamenyanye n’uyu muhanzi.

Yavuze ko yashyigikiwe cyane na Charles Kagame kandi mu busanzwe nawe yari umufana ukomeye wa Charles Kagame, niko kuzana igitekerezo cyo kumusaba ko bakorana indirimbo. Aloys ati "Kuba narahisemo Kagame, impamvu nkuru ni iy’Imana. Ndamukunda mu bahanzi bo mu Rwanda kandi aca bugufi". Yavuze ko yumvaga ari imbaraga ikomeye guhuza abakunzi be n’aba Charles Kagame.

Urugendo rwo gukora iyi ndirimbo rwari rurerure kuko imaze umwaka urenga ndetse ntibyari byoroshye ntaho bihuriye n’iminota itari myinshi imara. Iri mu zagoye uyu muhanzi mu buryo bw’amajwi n’amashusho cyane ko uwo bayikoranye atari mu Rwanda. Ati "Gusa Imana yarabikoze bigenda neza ku bwo guca bugufi turahishije tugiye kugaburira abatuye Isi".

Iyi ndirimbo amashusho yayo yakorewe mu mujyi wa Kigali. Aloys ashimira Imana ku bw’uruhare rwayo rukomeye, ndetse n’uruhare rwe na Charles Kagame, amushimira yivuye inyuma ku bwo kwigomwa. Aragira ati "Uko umutima ubizi si ko umunwa ubuvuga. Sinabasha kumushimira uko mbitekereza".

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Martin Pro w’inshuti na Aloys Habi no mu buzima busanzwe. Yashimiye kandi Imanirakarama Deo afata nk’umujyanama we ukomeye n’umuterankunga ukomeye, ashimira abantu bose bagaragara muri Video barimo abakobwa batatu, ati "Imana ibanezeze ntimuzatere umutwe muri iyi si".

Yashimiye kandi umumama uyirimo n’umukobwa bakinnye script, ati "Muzabonere aho abandi baburira". Yashimiye Chrispe baziranyeho byinshi ku rugendo rwo gukora iyi ndirimbo mu bwiza ifite ati "Yakoze ibyari byananiranye. Nasoma iyi nkuru, yumve ko mushimiye". Ashimira abakunzi be bose ndetse abizeza kuguma abaha ibyiza ati "Hari indi collabo iri hafi ndetse n’indi yanjye nayo irimo gukorwa".

Aloys Habi yizeye kuzakora ibitaramo byinshi ahatandukanye ku isi ndetse yatwibiye ibanga ko ari gutegura igitaramo gitegura icyo kumurika album ye ya mbete izaba yitwa "Mbitse inyandiko". Iyi ndirimbo ye nshya "Indahiro" ni iya 5 kuri album ye ya mbere.

Ku bisigo, yagize ati "Inganzo igira amaboko nubu mbabwira ibi, inganzo ishobora kunsikamira nkarara nanditse igisigo. Ibyiza nzabona nzabibasangiza mu mpano Imana yampaye."

Mu kiganiro cyuzuyemo ubusizi, Aloys Habiz yabwiye umunyamakuru wa Paradise ati "Amagambo maremare ntakwira mu ruhago, ni ah’ubutaha kandi ndabakunda".

Aloys Habi yahuje imbaraga na Charles Kagame bakorana ndirimbo "Indahiro"

Charles Kagame akunzwe cyane mu ndirimbo "Amakuru"

Aloys Habi yamamaye mu ndirimbo "Mbitse Inyandiko"

ALOYS HABI YAKORANYE INDIRIMBO "INDAHIRO" NA CHARLES KAGAME

RYOHERWA N’INDIRIMBO "MBITSE INYANDIKO" YA ALOYS HABI IRI MU ZIKUNZWE CYANE MU RWANDA

RYOHERWA N’INDIRIMBO "AMAKURU" YA CHARLLS KAGAME IRI MU ZIKUNZWE CYANE MU RWANDA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.