Bamaze iminsi barushinze, ariko ntabwo mwamenye byinshi ku mugabo wa Sabrina ari naho Paradise ibera ubukombe kubera ubucumbuzi bwayo no gushaka amakuru utasanga ahandi.
Umuhanzikazi Sabrina Tuyishime yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Jules Ngabo mu birori bikomeye byabaye tariki 12/08/2023. Basezeraniye mu rusengero rwa ADEPR Remera, basezeranywa na Pastor Safari. Abatumiwe mu bukwe biyakiriye kuri Solace Ministries Kacyiru.
Ubukwe bwa Sabrina na Jules bwabereyemo agashya gakomeye aho mu buryo butuguranye, ababwitabiriye basusurukijwe n’umuhanzikazi uzwi ku izina rya "Dore Imbogo".
Sabrina yabwiye Paradise ko Dore Imbogo ari inshuti y’umuryango we. Ati "Dore imbogo ni umushuti, yashimye kudutura indirimbo nk’inshuti, nanjye ndabyishimira kuko ndanamukunda".
Yatubwiye kandi ikintu gikomeye abantu benshi batazi ku mugabo we Jules. Ati "Umutware wanjye twari tumaze umwaka n’igice dukundana, ibyo mukundira byo ni byinshi. Ni umukristo utari uwo ku izina, ni imfura, aca bugufi kandi ari ’responsible’. Ikindi arankunda nkabibona".
Yavuze ko gukora ubukwe bitazatuma ahagarika umuziki. Ati "Ntabwo mburirwa irengero, gahunda ni ugukomeza gukora, nzawugumamo (umuziki)".
Yagarutse ku gashya bakorewe na ’Dore Imbogo’, avuga ko "nta kuntu tutari guseka kuko Dore Imbogo niba navuga ko afite impano yo gusetsa". Yavuze ko "ibitwenge byaratwishe peee". Arakomeza ati "Abandi bahari bose baryohewe n’ubukwe buri wese atubwira ko byabaye byiza".
Sabrina azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Gendana Nanjye" yakoranye n’icyamamare Bosco Nshuti, "Ineza", "Naho Isi itakwizera" n’izindi.
Byari ibirori bikomeye kuri Sabrina na Jules