Mu minsi ishize, habayeho ibiganiro byinshi mu Bakristo nyuma y’uko Kirk Cameron agaragaje ko atanyuzwe n’inyigisho zimwe zijyanye n’igihano cy’iteka. Mu kumusubiza, umwanditsi Mark Creech yakoresheje inkuru kuri Christian Post amubwira ko no kubyibazaho ubwabyo bishobora kuba ikibazo.
Ibyo Kirk Cameron yagaragaje ko atanyuzwe n’inyigisho zimwe zijyanye n’igihano cy’iteka byongeye kugarura ikibazo abantu benshi bibaza bucece bati: Ni gute Imana yuje urukundo ishobora guhana umuntu mu gihe kitagira iherezo kubera ibyaha yakoze mu buzima bugufi?
Iki kibazo ku ikubitiro gisa n’igifite ishingiro, kuko gishingiye ku buryo abantu bumvamo ubutabera. Ariko uko kimeze, gishobora kuba gishingiye ku kutumva neza uburemere bw’icyaha n’uburyo ubutabera bw’Imana bukora.
Mu Bibiliya, mu gitabo cya Matayo 18:23–35, Yesu atanga urugero rw’umugaragu wari ufite umwenda munini cyane, udashoboka kwishyurwa. Umwami yamugiriye imbabazi zidasanzwe, amuhanaguraho uwo mwenda wose.
Nyuma yaho ariko, uwo mugaragu yanze kugirira imbabazi undi muntu wari umufitiye umwenda muto, amushyira muri gereza.
Ibi byarakaje umwami, maze agaragaza ko uwo mugaragu atigeze yumva cyangwa ngo ahe agaciro imbabazi yari ahawe.
Yesu asoza avuga ko umuntu na we asabwa kugira umutima ubabarira abandi.
Nk’uko Mark Creech abisobanura, ikibazo si igihe igihano kimara gusa, ahubwo ni uko abantu bapima icyaha nk’ikintu gito cyane.
Icyaha si ukurenga ku mategeko gusa, ahubwo ni ukwanga Imana ubwayo, ubutware bwayo n’ukuri kwayo. (Zaburi 51:4).
Ibi byerekana ko uburemere bw’icyaha butareberwa gusa ku cyakozwe, ahubwo ko bureberwa no ku wo gikorewe.
Erwin Lutzer asobanura ko hari aho abantu bibeshya batekereza ko imbabazi z’Imana zisimbura ubutabera bwayo. Nyamara, Bibiliya igaragaza ko Imana ifite: urukundo, imbabazi n’ubutabera. Ibi byose birakorana, si ibintu binyuranye.
Iyi nkuru ntigamije gutera ubwoba, ahubwo igaragaza amahitamo umuntu afite. Imbabazi zirahari, kandi zitangwa ku buntu. Ariko ikibazo ni uko hari abanga kuzakira.
Mu gusoza, ikibazo nyamukuru si ukumenya niba igihano ari kirekire cyane. Ahubwo ikibazo ni iki: Ese umuntu yemera imbabazi ahawe, cyangwa arazanga? Mu by’ukuri, abantu ntibanga gukizwa kuko bidashoboka, ahubwo babyanga kuko babyanze nyine.