× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igihe nyacyo cyo gushaka (Marriage) Bibiliya ibivugaho iki ?

Category: Bible  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Igihe nyacyo cyo gushaka (Marriage) Bibiliya ibivugaho iki ?

Buri munsi abantu bakora ubukwe. Mu bihugu byose, umusore n’inkumi bakundana bagera igihe bagashinga umuryango.

Abenshi bashaka batujuje imyaka yagenwe n’igihugu cyabo. Ubu mu Rwanda, umuntu yemerewe gusezerana afite imyaka 21. Ese Bibiliya ibivugaho iki ? Ese imyaka Leta isaba abantu ni yo ikwiriye?

Mu gitabo k’Itangiriro 2:24 hagira hati:“Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umubiri umwe.”

Ibi bigaragaza ko umusore n’inkumi hari igihe baba bagomba gusiga ababyeyi babo. Icyo gihe ni ryari?

Kuba uri kumwe n’umuntu wumva ukunze kandi na we agukunda, nta muntu utabyifuza cyane, nubwo yaba akiri muto. Mbere yo kubana habanza kurambagizanya.

kurambagiza bisobanura iki?

Kurambagiza ni imishyikirano ugirana n’umuntu, akaba ari we wibandaho mu buryo bwihariye kandi na we akabigenza atyo.

Iyo wowe n’undi muntu mudahuje igitsina mufitanye ubucuti bwihariye, byaba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro, kandi mukaganira buri gihe, haba kuri telefoni cyangwa imbonankubone, ubwo muba murambagizanya.

Ibibazo byagufasha kumenya ko witeguye gutangira kurambagizanya.

Kuki wumva ko ugeze igihe cy’irambagiza?

Mu bihugu byinshi, kurambagiza ni uburyo bwemewe bukoreshwa kugira ngo umusore n’umukobwa barusheho kumenyana.

Gusa kurambagiza byagombye kuba bifite intego nziza bigamije. Byagombye gufasha umusore n’umukobwa kureba niba bashobora kuzabana.

Icyakora, hari abo mu rungano rwawe bashobora kudaha agaciro ibyo kurambagiza. Bashobora gushimishwa no kugirana ubucuti n’umuntu badahuje igitsina, ariko nta ntego bafite yo gushakana na we.

Ndetse hari n’abashobora kugira incuti nk’iyo bagamije gusa kugaragaza ko hari icyo bagezeho, cyangwa bakumva iyo ncuti yabo ari nk’ikintu bakwiratana mu bandi kugira ngo bakunde bemerwe.

Akenshi, ubucuti nk’ubwo budafite ikintu gifatika bushingiyeho ntiburamba. Iyo urambagizanya n’umuntu, bituma ari wowe yerekezaho umutima.

Ubwo rero, mwagombye kurambagizanya mufite intego zikwiriye. Ngaho nawe tekereza: Ese wakwifuza ko hagira ukinisha ibyiyumvo byawe nk’aho ari igikinisho cy’abana, akagirana nawe ubucuti bw’akanya gato, nyuma gato akakureka akigendera?

Ufite imyaka ingahe?

Ese wumva umuhungu n’umukobwa batangira kurambagizanya bafite imyaka ingahe? Birashoboka ko uri umwe mu basore n’inkumi babaye baretse kurambagiza kugeza igihe bazaba bakuze bihagije kandi biyizi neza.

Uko watekerezaga mu myaka ibiri ishize, usanga ibyo wifuzaga ku wo muzashakana bitandukanye cyane n’ibyo umwifuzaho muri iki gihe.

Hari indi mpamvu yagombye gutuma uba wihanganye. Bibiliya ikoresha amagambo “igihe cy’amabyiruka,” ishaka gusobanura igihe irari ry’ibitsina riba ari ryinshi, igihe umuntu arushaho kugira icyifuzo cyo gukunda uwo badahuje igitsina (1 Abakorinto 7:36).

Gukomeza kugirana ubucuti bwihariye n’umuntu mudahuje igitsina ukiri muri icyo gihe cy’amabyiruka, bishobora gutuma irari rikugurumanamo ryiyongera cyane, mukaba mwakwishora mu bikorwa bidakwiriye.

Ese ugeze igihe cyo gushaka?

Ibi bibazo byagufasha kwisuzuma:
Imishyikirano ugirana n’abandi imeze ite ? Ufata ute ababyeyi bawe n’abo muvukana? Ese ukunze kuvugana nabi na bo, wenda ugakoresha amagambo atyaye kugira ngo wumvikanishe igitekerezo cyawe? Ese bo bakuvugaho iki?

Uko ubanye n’abagize umuryango wawe, bigaragaza uko uzabana n’uwo muzashakana_AbNiNiefeso 4:31.

Uko witwara. Ese urangwa n’icyizere cyangwa ubangukirwa no kunenga? Ese ushyira mu gaciro cyangwa uhora ushaka ko ibintu bikorwa nk’uko ubishaka? Ese iyo hagize ikintu kiguhangayikisha, ukomeza gutuza? Ese urihangana?

Niba ubu witoza kugaragaza imbuto z’umwuka w’Imana, bizagufasha kuba umugabo cyangwa umugore mu gihe kiri imbere.—Abagalatiya 5:22, 23.
Uko ukoresha amafaranga. Ese ukoresha neza amafaranga? Ese uhora mu madeni? Ese uramba ku kazi? Niba atari ko biri se, biterwa n’iki? Byaba biterwa n’akazi ubwako? Biterwa se n’umukoresha?

Aho ntibyaba biterwa n’ingeso cyangwa imico wagombye kunonosora? None se niba unanirwa gukoresha neza amafaranga yawe, ubwo ntuzasesagura ay’umuryango?—1 Timoteyo 5:8.

Gukorera Imana. Uri umukristo. Ubu uhagaze ute mu buryo bw’umwuka? Ese ufata iya mbere ugasoma Ijambo ry’Imana kandi ugasenga? Uwo uteganya gushaka yari akwiriye kuzasanga uri umuntu ufite intego zihamye zo gukorera Imana.—Uubwiriza 4:9, 10.

Icyo wakora

Guhatirwa kurambagiza utarageza igihe, ni kimwe no guhatirwa gukora ikizamini cy’isomo ugitangira kwiga. Ibyo ntibyaba bikwiriye rwose! Ukeneye igihe gihagije cyo kwiga iryo somo neza kugira ngo witegure ibibazo uzabazwa mu kizamini.

Ni wowe uzihitiramo igihe cyo gushaka ariko gukurikiza izi nama zavuye muri Bibiliya no mu gitabo kitwa Ibibazo Urubyiruko Rwibaza byazagufasha.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.