Mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane mu mvugo zo ku mihanda no mu biganiro byihuse, ijambo “Nyoko” ryagiye rifatwa nabi n’abantu benshi. Ese n’Umukristo akwiriye gusubiza ngo “Nyoko nawe” mu gihe umuntu amubajije amakuru ya nyina (mama we), akoresheje iryo jambo?
Iyo umuntu abajijwe ati “Nyoko ameze ate?” cyangwa “Nyoko araho?”, hari abahita bumva ko batutswe, maze bakihutira gusubiza mu burakari bati “Nawe nyoko!” nk’aho ari igitutsi gikomeye. Ibi byatumye iri jambo ritakaza isura yaryo nyakuri mu muco, rihinduka intandaro y’amakimbirane n’ubwumvikane buke.
Nyamara, iyo dusubiye mu mizi y’ururimi n’amateka y’umuco nyarwanda, dusanga “Nyoko” atari igitutsi na gato, ahubwo ari ijambo rifite igisobanuro gikomeye kijyanye n’inkomoko y’umuntu n’ubuzima bwe.
Nk’uko bisobanurwa n’umuhanga mu by’amateka n’umuco nyarwanda, uhagarariye ikigo cy’umuco mu Rwanda kandi wambaza Imana gakondo Abanyarwanda bahoze bambaza, Rutangarwamaboko, ijambo “Nyoko” rifite inkomoko yimbitse mu mvugo n’imitekerereze ya kera y’Abanyarwanda.
Si ijambo ryo gutukana, ahubwo rishingiye ku kumenya aho umuntu akomoka n’icyo ashingiraho. Iyo dusesenguye neza, dusanga mu ijambo “Nyoko” harimo imizi y’ijambo “inyokomuntu”, aho umuntu abumbatiye inkomoko ye yose: umuryango, amateka, n’umuco. Muri iryo jambo inyokomuntu, harimo igitekerezo cya “i nyoko muntu”, bisobanura aho umuntu akomoka, aho ubuzima bwe bwatangiriye.
Bityo rero, “Nyoko” si ijambo rishingiye ku gitutsi, ahubwo ni ijambo ry’aho umuntu ava. Ni nk’aho wavuga uti “aho ukomoka” cyangwa “isoko yawe”. Iyo umuntu akubajije ngo “Nyoko araho?” mu mvugo y’umuco, aba ashaka kumenya niba nyoko, uwaguhaye ubuzima, akiriho kandi ameze neza. Ibi byari ibisanzwe mu muco nyarwanda wo kubaza amakuru y’urugo, kuko nyina w’umuntu yafatwaga nk’inkingi y’ubuzima n’irembo ry’inkomoko.
Ikindi, ijambo nyoko risozwa na oko, nk’uko bimeze ku nkomoko risozwa na oko! Ni ijambo ritagize icyo ritwaye kibi, ni uko ryagiye riteshwa agaciro na bamwe mu bantu batarisobanukiwe, cyangwa bumva ko rivugitse nabi!
Ibi bisobanuro birushaho gusobanuka iyo dufashe n’irindi jambo rifitanye isano na ryo, ari ryo “So”. Mu mvugo z’iki gihe, na ryo hari abarikoresha nabi bakarifata nk’igitutsi, bakarisimbuza papa wawe, nyamara mu muco nyarwanda “So” risobanura data. Ariko byimbitse kurushaho, rikomoka ku ijambo “iSoko”, isoko y’ubuzima. Data ni isoko umuntu akomokamo, aho ubuzima bwe buturuka. Kuvuga “So” cyangwa “Data” ni ukwibutsa isoko y’ubuzima bwa muntu, si ukumutesha agaciro.
Iyo umuntu rero asubije ati “Nawe nyoko!” agamije gutukana, aba ari uguhindura igisobanuro cy’ijambo rifite agaciro gakomeye mu muco, akarivana mu murongo waryo w’icyubahiro arigira intwaro yo gutongana. Ibi bigaragaza uko hari amagambo menshi y’umuco yatakaje igisobanuro cyayo kubera imikoreshereze itarimo ubumenyi n’icyubahiro.
Mu muco nyarwanda wa kera, kuvuga nyoko cyangwa so byari amagambo yuzuyemo icyubahiro, kuko byavugaga inkomoko y’umuntu, umuryango we, n’aho aherereye mu muryango mugari w’abantu. Nta Munyarwanda watekerezaga ko kubazwa nyina ari igitutsi; byafatwaga nko kumenya aho umuntu ahagaze mu buzima bwe bwose.
Iri jambo rikunze kwiganza cyane mu yandi magambo bisa nka Nyoko+bukwe, Nyoko+senge, Nyoko+kuru, uretse ko hamwe Ko ihinduka Go kugira ngo byumvikane neza mu rurimi rw’Ikinyarwanda, aho bavuga Nyogokuru aho kuvuga Nyokokuru cyangwa nyoko mukuru, bakavuga nyogosenge aho kuvuga nyokosenge.
Nyoko ni ijambo rikoreshwa buri munsi, aho abantu baryitaho cyane iyo ribaye nyoko gusa, bakirengagiza ko riri mu magambo menshi, Nyoko+buja.....
Impamvu Nyoko ihinduka Nyogo mu magambo amwe n’amwe, ni uko mu Kinyarwanda: “ko” + undi mubumbe w’ijambo akenshi bihinduka “go”. Ni uguhindura inyuguti bikorwa n’imvugo (phonétique), si ukwibeshya. Ni yo mpamvu:
• Nyoko + senge → Nyogosenge
• Nyoko + kuru → Nyogokuru
• Nyoko + bukwe → Nyogobukwe
Ni ngombwa ko dusubiza ijambo “Nyoko” agaciro karyo nyakuri. Si igitutsi, si amagambo yo guterana amagambo, ahubwo ni ijambo rifite imizi mu mateka, mu muco, no mu myumvire y’Abanyarwanda.
Gusobanukirwa inkomoko y’aya magambo bidufasha gusana imvugo yacu, kubaha umuco wacu, no kwirinda amakimbirane ashobora guterwa no kutumvikana ku magambo dukoresha. Kubwirwa ijambo “Nyoko” ntibigomba kubabaza uwabibwiwe, cyane cyane mu gihe uwo muntu ubuvuze atari agamije intego mbi.
Mu by’ukuri, Bibiliya itwigisha ko tugomba kumva neza, tukitonda mu gusubiza kandi tukirinda guhita turakara, nk’uko Yakobo 1:19 habivuga ko “Buri muntu akwiriye kwihutira kumva, ariko ntiyihutire kuvuga no kurakara.”
Ibi bisobanurira ko n’igihe twumvise amagambo yatuma twumva tutishimye, tuba tugomba gufata umwanya wo gusobanukirwa, tukamenya inkomoko y’amagambo n’intego yabyo mbere yo gusubiza.
“Nyoko”, mu muco wacu, si igitutsi ahubwo ni ijambo ry’icyubahiro rikomoka ku nyokomuntu, rigaragaza aho umuntu akomoka n’agaciro k’umuryango we. Kumenya ibi bidufasha kubaha uwo tuvugana na we, kumenya aho dukomoka, no guharanira umuco wacu n’agaciro kacu, aho guheranwa n’amarangamutima mabi cyangwa gusubiza nabi amagambo tutasobanukiwe.