× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nigeria: Raporo igaragaza ko Abakristo barenga ibihumbi 7 bamaze kwicwa mu minsi 220

Category: Testimonies  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Nigeria: Raporo igaragaza ko Abakristo barenga ibihumbi 7 bamaze kwicwa mu minsi 220

yagaragaje ko muri Nigeria, kimwe mu bihugu bituwe kurusha ibindi muri Afurika, Abakristo barenga ibihumbi 7 bamaze kwicwa mu minsi 220 yo muri uyu mwaka wa 2025

Raporo nshya yashyizwe ahagaragara n’Umuryango Mpuzamahanga Ugamije Kurengera Uburenganzira bwa Muntu, International Society for Civil Liberties and Rule of Law (Intersociety), iragaragaza ko Abakristo 7,087 bamaze kwicwa muri Nigeria kuva ku itariki 1 Mutarama kugeza ku ya 10 Kanama 2025.

Aba bishwe n’imitwe y’iterabwoba y’Abayisilamu n’imitwe y’aborozi b’Abafuraniyani (Fulani) yaranzwe n’ubuhezanguni, mu gihe abandi 7,800 bashimuswe bazira kuba Abakristo.

Iyi mibare ivuze ko mu gihe cy’iminsi 220, habayeho impfu 30 ku munsi (bivuze nibura umwe mu isaha) ndetse hakabaho n’abantu 35 bashimutwa buri munsi.

Uyu muryango wa ISCLRLI ukuri ku mibare yawo uyakura mu bitangazamakuru byizewe byo mu gihugu no hanze, raporo za Leta, amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu, ndetse n’ubuhamya bw’ababonye ibyabaye.

Mu myaka irenga icumi ishize, Abakristo benshi muri Nigeria barishwe cyangwa birukanwa mu byabo, cyane cyane mu turere twa Middle Belt n’Intara zo mu majyaruguru y’uburasirazuba, ahakorerwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’imitwe nka Boko Haram, Islamic State, ndetse n’abarwanyi ba Fulani barangwa n’ubuhezanguni.

Leta ya Nigeria yo ikomeza kuvuga ko ubu bwicanyi bushingiye ku makimbirane asanzwe hagati y’abahinzi n’aborozi, ariko bamwe mu babirebera kure bavuga ko ibi bisa n’ibyagereranywa na jenoside y’iyicwa ry’Abakristo.

Raporo ya Intersociety ivuga ko muri Nigeria hari imitwe 22 y’iterabwoba y’Abayisilamu, imwe muri yo ifitanye isano n’Islamic State na World Jihad Fund, ikaba ifite intego yo kurimbura Abakristo n’abemera indi myemerere gakondo, cyane cyane mu turere tw’Amajyepfo y’Uburengerazuba (South-East) no mu Majyepfo y’Amajyepfo (South-South).

Kuva mu 2009, Intersociety ivuga ko abantu 185,009 bishwe muri Nigeria, barimo Abakristo 125,009 n’Abayisilamu batari abahezanguni 60,000. Harimo kandi insengero 19,100 zisenywe, amatorero 1,100 yasenywe, n’abashumba 600 bashimuswe, barimo abapadiri ba Kiliziya Gatolika 250 n’abapasiteri 350.

Umuyobozi wa Intersociety, Emeka Umeagbalasi, yashinje Leta ya Nigeria kudahana abakoze ubu bwicanyi no gufunga abo mu miryango yibasiwe bagerageje kwirwanaho, aho gufata abagize imitwe ya Fulani.

Yanasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu by’u Burayi na Kanada gushyiraho ibihano no guhagarika urujya n’uruza rw’abayobozi bakuru b’Abayisilamu n’ab’imitwe ya Fulani muri ibyo bihugu byubahiriza uburenganzira bwo gusenga.

Uretse Intersociety, n’abandi barimo Open Doors US ndetse na Observatory for Religious Freedom in Africa bamaze igihe bagaragaza impungenge ku bwicanyi bukorerwa Abakristo muri Nigeria.

Open Doors yashyize Nigeria ku mwanya wa 7 mu bihugu bikandamiza cyane Abakristo muri raporo ya 2025 World Watch List, mu gihe Observatory for Religious Freedom in Africa yagaragaje ko mu myaka ine ishize, Abakristo 16,769 bishwe, bakaba barishwe kurusha Abayisilamu 6,235, kandi abarwanyi ba Fulani bakaba ari bo bishe benshi muri bo.

Ibi byose bigaragaza ko ikibazo cy’ubwicanyi bukorerwa Abakristo muri Nigeria gikomeje gufata indi ntera, mu gihe abaharanira uburenganzira bwa muntu basaba ko amahanga yinjira mu kibazo hakiri kare.

Iyi foto ni yo mu mashusho ya AFPTV yafatiwe mu Mudugudu wa Maiyanga, mu Karere ka Bokkos, ku wa 27 Ukuboza 2023, yerekana imiryango ishyingura mu mva rusange abo mu miryango yabo bishwe mu bitero byahitanye ubuzima byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro mu Ntara ya Plateau yo hagati muri Nigeria.

Ku wa 27 Ukuboza 2023, inzego z’ibanze zatangaje ko umubare w’abishwe mu bitero byibasiye imidugudu yo hagati muri Nigeria wageze hafi kuri 200, mu gihe abarokotse batangiye gushyingura ababo.

Ibyo bitero byagabwe hagati ya tariki ya 23 Ukuboza 2023 na tariki ya 26 Ukuboza 2023, mu Ntara ya Plateau, agace kamaze imyaka myinshi kibasirwa n’amakimbirane ashingiye ku idini n’ubwoko.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.