× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nijye babona ariko inyuma hari Kristo - Pastor Lopez yageze i Kigali avuga ibyo yigiye ku birenge bya Alexis Dusabe

Category: Crusades  »  26 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nijye babona ariko inyuma hari Kristo - Pastor Lopez yageze i Kigali avuga ibyo yigiye ku birenge bya Alexis Dusabe

Umuramyi Pastor Lopez uzwi mu ndirimbo "Uri Imana y’akandi karyo" yageze i Kigali aho yaje kwitabira igitaramo "Umuyoboro 25 Years Live Concert" cya Alexis Dusabe, yakirwa nk’umwami.

Ahagana saa moya n’indi minota zo ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2205 ni bwo umuramyi Lopez yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kanombe, yakirwa n’itsinda ririmo Alexis Dusabe n’umugore we Ingabire Carine, Bosco Nshuti, n’itangazamakuru.

Nyuma yo gufata amafoto y’urwibutso, Alexis Dusabe na Pastor Lopez bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ryari riyobowe na Chita Magic. Ubwo yabazwaga icyo Abanyarwanda bakwiriye kwitega muri iki gitaramo, Pastor Lopez yagize ati: "Icyo kwitega ni njye babona, ariko inyuma hari undi udukoresha. Nibitege Kristo, ni we udukoresha."

Abajijwe umwihariko w’iki gitaramo, Alexis Dusabe yagize ati: "Umwihariko w’iki gitaramo ni uko bizaba ari bishya. Abantu bazumva indirimbo nshya." Yakomeje agira ati: "Ikindi gishya ni ugutaramana na Pastor Lopez. Lopez ni umubera mushya; abantu bazumva umwihariko w’indirimbo za Gospel zituma abantu baba bashya."

Kuba Pastor Lopez yaraturutse mu gihugu cy’u Burundi, Alexis Dusabe yavuze ko byahaye iki gitaramo isura y’igitaramo mpuzamahanga. Kuba abazitabira iki gitaramo ari abaramyi batatu bakunzwe cyane (Alexis Dusabe, Pastor Lopez na Bosco Nshuti), kandi buri muramyi akaba afite umwihariko we mu miririmbire, Alexis Dusabe yavuze ko ibi bizagirira akamaro abazitabira iki gitaramo.

Yunzemo ati: "Bizabyara uruvange rwiza rw’umuziki, nta muntu uzataha atanezerewe."
Pastor Lopez yabajijwe na Paradise icyo yigiye ku birenge bya Alexis Dusabe, asubiza agira ati: "Ngikizwa, indirimbo ze zaramfashije mu nzira y’agakiza. Ni icyitegererezo ku bantu batubanjirije."

Umunyamakuru wa Paradise yamubajije ingano y’amafaranga yinjijwe n’indirimbo “Imana y’akandi karyo” ikomeje kwandika amateka. Kuri iki kibazo, yaruciye ararumira.

Alexis Dusabe yashimiye byimazeyo Korali Hoziana

Abajijwe kuri Korali Hoziana yagiriyemo ibihe byiza, Alexis Dusabe yagize ati: "Korali Hoziana ni korali yo kubahwa, ni korali ifite imbaraga. Mu gitaramo nzashimira Korali Hoziana yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwanjye rw’imyaka 25."

Pastor Lopez yishimiye urukundo akundwa n’Abanyarwanda

Dudu Rehema wa Life Radio yabajije Pastor Lopez uko afata u Rwanda, urukundo akundwa n’Abanyarwanda ndetse n’uko bamwakiriye. Mu gusubiza yagize ati: "Batwakiriye neza kandi bazi indirimbo zanjye. Bari mu bantu bankurikira cyane."

Icyo Alexis Dusabe yigiye kuri Israel Mbonyi

Israel Mbonyi ni umwe mu baramyi bamaze iminsi bishimirwa bikomeye n’abakunzi ba Gospel bitewe no gushyigikira abahanzi byimazeyo. Ni umwe mu bagaragaje ko ashyigikiye cyane umuziki wa Alexis Dusabe, dore ko ubwo uyu muramyi yamurikiraga abakunzi be album nshya, Mbonyi yari mu bitabiriye ibi birori ndetse anamutera inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi kandi, mu minsi ishize hagaragaye screenshot igaragaza Israel Mbonyi yarapostinze ibitaramo bine birimo n’icya Alexis Dusabe. Ubwo yabazwaga iki kibazo n’umunyamakuru wa Paradise, Alexis Dusabe yagize ati: "Mbonyi ni inshuti yanjye, ni inshuti yacu, ni inshuti y’abantu benshi b’abahanzi."

"Gusa ndi inshuti y’abantu bose, barimo Pastor Lopez na Bosco Nshuti. Ariko Israel Mbonyi ni inshuti yanjye by’umwihariko; tujya tuganira, tukajya inama. Ni umuntu ukomeye muri Gospel ministry, wigirwaho mu buryo aririmba indirimbo za Gospel kandi akijijwe bigasa n’ibyo aririmba."

Umuyoboro 25 Years Live Concert ni igitaramo cy’amateka cyateguwe na Alexis Dusabe.
Kuri ubu amatike akomeje kugurishwa hifashishijwe uburyo butandukanye burimo n’ikoranabuhanga aho wagura itike kuri www.umuyoboro.com aho ugabanyirizwa 10% kuri Airtel Money. Wabona itike kandi ukanze *797*50*2*93# cyangwa ugahamagare iyi nimero: 0788880901 ukabona itike byoroshye yo kwinjira muri iki gitaramo cy’umugisha

Iki gitaramo giteganyijwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025 muri Camp Kigali kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba

Pastor Lopez yakiriwe nabarimo Bosco Nshuti na Alex Dusabe bazataramana

Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka "Umuyoboro 25 Years"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.