× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ntucikwe niba uri i Rubavu! Korali Urukundo itegerezanyijwe amatsiko kuri ADEPR Gisenyi kandi "yariteguye mu buryo bwose"

Category: Choirs  »  October 2023 »  Alice Uwiduhaye

Ntucikwe niba uri i Rubavu! Korali Urukundo itegerezanyijwe amatsiko kuri ADEPR Gisenyi kandi "yariteguye mu buryo bwose"

Korali Urukundo ikorera umurimo w’Imana mu ntara y’Amajyaruguru; ADEPR ururembo rwa Muhoza; Paroisse ya Muhoza. Mu mujyi wa Musanze, igiye gukorera igiterane i Rubavu.

Iyi korali ifite urugendo rw’ivugabutumwa mu karere ka Rubavu kuri ADEPR Gisenyi kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023. Ni igiterane kirimo amakorari menshi atandukanye ndetse n’abashumba, gusa by’umwihariko iyi korali itegerejwe na benshi kuri ADEPR Gisenyi.

Paradise.rw twaganiriye n’umuyobozi w’iyi korali Sifa Dorcas agira ati: "Twariteguye mu buryo bwose dushobojwe, kandi ngira ngo murabizi ko iyo tuvuga ubutumwa tuba tuvuga ibya Kristo tuzirikana ko ahibereye. Twemera kumutega amatwi, gukoreshwa nawe bityo akabwira abantu be uko abishaka".

Aboneraho no kubwira abari hirya no hino ko baza kumva icyo umwami Imana avugana nabo by’umwihariko abatuye i Burengerazuba ntibatangwe n’aya mahirwe bagiriwe.

Korali Urukundo yatangiye umurimo w’Imana mu 1995, ishyira hanze alubumu muri 2007 yitwa "Hakurya y’inyanja" y’amajwi n’amashusho, ari nabwo indirimbo zayo za mbere zagiye hanze. Yakurikiwe na alubumu bise" Umwami yesu niyampamare" ndetse haheruka iyitwa" Aririmo".

Uyu muyobozi yongeyeho ati: "lntego yacu ni ukuvuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo tumuramya kandi tumwamamaza hose no muri byose kuko Ivugabutumwa ryacu rya mbere ni ugusenga, tukaririmba ndetse tukaganira ijambo ry’lmana. Kandi bigakorwa mu buryo busanzwe ndetse no mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri YouTube na Facebook ubutumwa bukagera kuri bose tukamamaza umwami wacu".

Si ibyo gusa kandi iyi korali ifite ibindi bikorwa bitanga ubutumwa ku bandi nko gusurana, gufashanya. Ndetse bagize n’ingendo zitandukanye mu gihugu cy’u Rwanda, duhereye mu Majyaruguru muri Paroisse zitandukanye zo mu rurembo rwa Muhoza, umujyi wa Kigali ndetse n’Iburasirazuba i Ngoma.

Iyi korali ifite indirimbo zamenyekanye cyane dusangamo "Umwami Yesu ni Yamamare" iyi ndirimbo yakunzwe cyane n’abatari bake kuko yuje amagambo meza, "Turarinzwe" n’izindi.

Mu gihe i Kigali baryoherwe na Trace Awards, n’i Rubavu birashyushye hamwe na Korali Urukundo

RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMWAMI YESU NIYAMAMARE" YA KORALI URUKUNDO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.