× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nugamye imvura muri butike agatotsi karamfata bamfotorana inzoga - THEO BOSEBABIREBA

Category: Entertainment  »  November 2022 »  Our Reporter

Nugamye imvura muri butike agatotsi karamfata bamfotorana inzoga - THEO BOSEBABIREBA

Aganira na Radio y’Abaturage ya Rubavu ya RBA mu kiganiro cya Gospel, Theo Bosebabireba yisobanuye ku ifoto yakwirakwijwe mu minsi mike ishize yasinziriye ku ntebe muri butike iruhande rwe hari inzoga yo mu bwoko bwa liqueur iteretse ku ikesi ry’inzoga.

Iyi foto ikimara gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagarutse ku manyanga uyu muhanzi yakunzwe kuvugwaho kera arimo ubusinzi bukabije, ubusambanyi ndengakamere ndetse no gushinjwa gutera inda no kubyara abana benshi hanze y’urushako rwe ndetse n’igihano yamazemo igihe kirenga amezi atandatu yashyizwemo na ADEPR.

Mu kiganiro yakoranye na Joe wa Radio y’Abaturage, Theo Bosebabireba yashyize ukuri hanze ku ifoto ye yibajijweho byinshi, bamwe bakibaza niba yaba yasubiye mu kunywa inzoga. Yavuze ko yigeze kugama ahantu muri butike ananiweho ukuntu, agatotsi karamufata maze [abanzi be] bamutereka inzoga iruhande baramufotora.

Theo Bosebabireba yagize ati:”Iyi si turimo ibamo ubwami bubiri buhanganye, ibamo ubwami bw’umwijima bwa satani n’ubwami bw’Imana, rero nta muntu wanga undi wamwifuriza ibyiza.

Ni ukuvuga ngo iriya foto ni iy’ahantu nagiye kugama ubwo nari mvuye mu giterane ahantu hitwa i Ndera. Naciye ahantu , imvura irahamfatira ndugama, ntabwo ari mu kabari hariya hantu, abantu babonye iyo foto bazayirebe neza".

Asoza agira ati:”Ibintu by’ibisindisha kuri njye ni ibya kera cyane kandi njye umurimo ndawukomeje, kuko muri uku kwezi mfite gahunda ikomeye yo gukomeza kuvuga ijambo ry’Imana. Abantu ni bihangane, biriya bintu ntabwo ari ukuri rwose”.

Ni kwakundi umuntu ananirwa. Naricaye agatotsi karantwara abantu banyifotorezaho, bazana ibintu babitereka aho , ndakanguka ndagenda ntabizi. Nyuma ngiye kubona amafoto aracicikana. Twarabigenzuye kandi dufite gahunda yo kujya gushaka bariya bantu tukamenya uwabikoze kandi nta kindi”.

Yatangaje ko abamurwanya bakomeje kwiyongera, ibi bikaba byatumye abaririmbira akaririmbo avuga ko bamuteze ibimene by’ibicuma ati "None banteze ibishishwa by’imineke". Yumvikana yiyama aba bantu kuko ubushize bamuteze ibimene by’ibicuma, abicamo neza, bikumvikanisha ko ibishishwa by’imineke nta cyo bishobora kumutwara.

Mu bihe byashize, Bosebabireba yabwiye umunyamakuru wa Paradise.rw ko yahindutse atandukana burundu n’ingeso mbi, ubu ni mushya. Ibi binahamywa n’umugore we bakunze kugaragara bari kumwe mu biganiro bitandukanye amutangira ubuhamya bwiza nyuma ya byinshi banyuzemo kera.

Uwiringiyimana Theogene wamamaye nka Theo Bosebabireba yakomeje avuga ko muri iki gihe arajwe inshinga no kwitabira ibitaramo byinshi kugeza muri 2023 ko ingengabihe ye yuzuye. Aherutse gukorera ibitaramo muri Mozambique, Burundi na Uganda.

Byatahuwe ko Bosebabireba yari yugamye imvura afatwa n’agatotsi bamufotorana inzoga

Theo Bosebabireba hamwe n’umunyamakuru Joe w’i Rubavu

Joe ni umunyamakuru ukomeye i Rubavu

Abari babonye iyi foto bayibajijeho byinshi

Bosebabireba aherutse kwiyama abantu bamushyira imitego mu nzira

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.