× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’indirimbo "Inkuru nziza", Holy Nation Choir yujuje abantu ibihumbi 100 bayikurikira kuri YouTube

Category: Choirs  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma y'indirimbo "Inkuru nziza", Holy Nation Choir yujuje abantu ibihumbi 100 bayikurikira kuri YouTube

Imana ikomeje gukoresha iby’ubutwari Holy Nation choir yasohoye indirimbo "Inkuru nziza". Iyi ndirimbo yakiranywe yombi n’abakunzi b’umusaraba, yatumye abakurikira iyi korali biyongera ku rubuga rwa YouTube aho kuri ubu yujuje abantu ibihumbi ijana.

Twaganiriye n’umuyobozi wa Holy Nation Choir bwana Jeremie Komezusenge. Avuga ku butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, yagize ati: "Twashakaga kubwira abantu inkuru nziza y’agakiza! Ko muri Yesu harimo ubuzima, amahoro by’iteka! Kumurebaho twaviriwe n’umucyo mwinshi, adutura imitwaro yaduhetamishaga, guhera ubwo turema."

Igikundiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’Imana bikomeje gukayangana mu Maso y’abaririmbyi ba Holy Nation. Ibi byatumye uyu muyobozi ateguza ibyiza abakunzi b’iyi korali.

Abajijwe imigabo n’imigambi, Jeremie Komezusenge yagize ati: "Mwitegure kugaragara (consistently) mu matwi yanyu kuko tubafitiye imishinga myinshi y’indirimbo, kanadi buri gikorwa tuzajya tukimenyesha abanyarwanda."

Abakunzi ba Gospel bakomeje gufashwa n’indirimbo yitwa "Tuje kugushima" ya Holy Nation ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga. Ni indirimbo igira iti: "Ibyishimo n’umunezero biva kuri wowe (Yesu Kristo)."

Uyu muyobozi yavuze ku munezero uturuka ku musaruro w’inzira y’agakiza n’ibikorwa by’ivugabutumwa. Yagize ati: "Iteka tunezezwa nuko Yesu adukoresha, hakaboneka benshi bahindukirira ku gukiranuka, ni cyo kintu kinezeza imitima kandi kidasanzwe Imana idukoresha kuko hahirwa abahinduriye benshi ku gukiranuka kuko bazaka nk’inyenyeri.

Kuri ubu, Holy Nation yujuje abantu ibihumbi ijana (100k Subscribers) bayikurikira kuri Youtube;

Nyuma y’indirimbo "Inkuru nziza", Holy Nation Choir yujuje abantu ibihumbi 100 bayikurikira kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Bakomeze bahimbe nizindi nyinshi barangurure bamamaze inkuru zagakiza

Cyanditswe na: jacky  »   Kuwa 22/01/2025 17:31