× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma y’indirimbo bise "Uhoraho", Korali Goshen igarutse mu yo bise "Kwirembo" - VIDEO

Category: Choirs  »  June 2024 »  Alice Uwiduhaye

Nyuma y'indirimbo bise "Uhoraho", Korali Goshen igarutse mu yo bise "Kwirembo" - VIDEO

Korali Goshen ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, Paruwasi ya Remera, itorero rya Kibagabaga, mu mujyi wa Kigali, igarutse mu yo bise "Kwirembo".

Korali Goshen ni imwe mu makorali ari gukora cyane muri iyi minsi dore ko kuri uyu wa 24 Kamena 2024 yashyize hanze indirimbo bise "Kwirembo".

Iyi ndirimbo yitwa iri kuri volume y’indirimbo 5 iyi korali yakoze mu buryo bwa Live recording yitwa "Twarababariwe".

Ubu hamaze kujya hanze indirimbo eshatu, muri zo harimo "Noheli", "Uhoraho", ndetse n’iyi imaze kujya hanze bise "Kwirembo" iri gufasha imitima ya benshi.

Mu kiganiro na Paradise, umutoza w’iyi korali yagize ati: "Goshen Choir turi kubategurira igiterane cy’ivugabutumwa kizaba kuva 19,20,21 Nyakanga 2024. Kizabera muri paroisse ya Remera ku itorero rya Kibagabaga aho iyi korali ibarizwa mu busanzwe , tukaba tuboneyeho kubatumira rwose."

"Muri icyo giterane kandi tuzahuriramo n’abakunzi bacu live tubaririmbira zimwe mu ndirimbo zacu mwakunze ndetse n’izindi nshya zizafatirwa amashusho (live recording). Tuzaba turi kumwe n’abakozi b’Imana batandukanye harimo korali yo kuri paroisse ya Gahogo yitwa Itabaza."

Korali Goshen yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka wa 1996 , itangira ari korali y’ababyeyi gusa, uko ibihe byagiye bihinduka hagiye hazamo n’urubyiruko.

Korali goshen ikomeje ivugabutumwa mu bihangano byabo byiza bikora kumitima ya benshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Igitekerezo natanga nugukomeza gusenga kuzorikana abagosheni Bose aho baba kuko tirabakunda

Cyanditswe na: Ntitenguha joseph  »   Kuwa 28/06/2024 20:05